Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda Musanze-Rubavu baravuga ko bifuza kubakorwa gare muri santere ya Byangabo bagaca ukubiri n’akajagari kakihagaragara.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka gasantere gaherereye murenge wa Busogo, aho ugisanga urujya n’uruza rw’abantu bateze imodoka bava cyangwa bajya mu karere ka Rubavu na Nyabihu.
Tuyambaze Jean de Dieu, yavuze ko bagorwa cyane no gutegera muri iyi santere bitewe nuko ifatanye n’umuhanda.
Aragira ati: "Ubu njye ndimo gutega ariko biragoye, kuko imodoka zishobora no kukugonga iyo zirimo kurwanira abagenzi, hano usanga moto, amagare n’imodoka byose bivanze, hakiyongeraho n’abantu baba bacuruza, tubonye gare hano mu Byangabo byadufasha."
Undi witwa Mukamusoni Devotha aragira ati: "Hano ni mu muhanda, habera n’impanuka kuko ni santere imaze gutera imbere cyane; hakorerwa ubucuruzi butandukanye, hari ibigo by’imari, imodoka hafi ya zose zitwara abagenzi zihagarara hano mu Byangabo, Ritco, Tax , Bus nini, Turifuza ko batwubakira gare tukajya dutegera ahantu twisanzuye."
Bakomeza bavuga ko batewe impungenge n’impanuka ngo kuko usanga imodoka zihagaze mu muhanda ndetse bashobora no kwiba umuzigo w’umukiriya byoroshye.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere Ramuli Janvier avuga ko nabo bazi neza ko gare ya Byangabo ikenewe, ariko hari icyo bari gukora.
Ati: "Nibyo, icyo kibazo kirazwi kandi gare irakenewe, gusa hari umufatanyabikorwa ufite ubutaka hafi aho ngaho, ubu turimo kugirana ibibaganiro, kugira ngo yubake gare ya Byangabo, ku buryo umwaka utaha bishobora kuzakunda, aho imodoka z’abagenzi zajya zihagarara zigatandukanwa n’ibindi bintu."
Usibye kuba abagenzi bakeneye gare ya Byangabo, abakora imirimo y’ubwikorezi bazwi nk’abakarani nabo bavuga ko nibaramuka babonye gare akazi kabo kazakorwa neza.
Mu mujyi wa Musanze gare izwi ni imwe rukumbi, itegeramo abagenzi bavuye hirya no hino hatandukanye, mu gihe umugi ugenda ukura umunsi ku munsi, ndetse hari udusantere usanga dukeneye aho imodoka z’amakompanyi zajya zifatira abagenzi, kuko usanga ziparika aho ari ho hose.


















