Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 20 September » Musanze: Abakuru b’Imidugudu baracyagorwa no kutagira ibikoresho bibafasha kunoza inshingano – read more
  • 19 September » Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba – read more
  • 19 September » Rubavu: Umuco wo gutabarana wagiye nka Nyomberi – read more
  • 19 September » RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi – read more
  • 19 September » Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye – read more

Musanze: Ibiraro bitajyanye n’igihe bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage

Monday 26 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma yo guhora bataka basaba kubakirwa no gusanirwa ibiraro byacitse, ikiraro cyo mu mudugudu wa Ruvumu cyahitanye umuturage.

Ni ikiraro kiri ku mugezi wa Rwebeya, mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, kikaba kimwe mu byo abaturage bahoraga basaba ko giteje inkeke.

Umuturage wahitanywe n’icyo kiraro ni Ndahimana Callixte bakunze kwita ’Mugoyi’, w’imyaka 38 y’amavuko waguye mu kiraro giherereye mu mudugudu wa Ruvumu ahagana saa 8h30’ mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2022. Yari yarashakanye na Baranyeretse Alphonsine bafitanye abana batanu ndetse na Mukanoheri bari bamaranye imyaka itatu.

Umugore bivugwa ko ari wa kabiri wa Nyakwigendera yaratunze ndetse bari bari kumwe muri iryo joro, witwa Mukanoheli yavuze uko byagenze.

Mukanoheli, umugore wari kumwe na nyakwigendera.

Yagize ati: "Twari dutashe n’ijoro tuvuye gusoma agasururu, arambwira ngo ninambuke, ndakomeza ndagenda ngeze imbere ndamubura, nsanga yiberanguyemo, gusa ashobora kuba yishwe n’agahinda yatewe n’umugore we wa mbere ngo kuko yamwanze."

Pasiteri Etienne, ni umwe mu babonye urupfu rw’uyu muturage yagize ati: "Iki kiraro kiduteye impungenge zikomeye, urabona ko abana bacu bahanyura bagiye ku ishuri, abandi bahanyura bagiye kuvomana, badufashije bakazadukorera iki kiraro neza cyangwa bakagikuraho."

Undi muturage witwa Nyirambyirukiye yagize ati: "Ni benshi hano bamaze kugwamo kuko ababarenga bane baguyemo hano, njye abo nzi batahasize ubuzima baravunitse, mbese dutewe impungenge n’iki kiraro. Murabona ko kitubatse neza kandi niharehare cyane, kuba uyu muturage yaguyemo nejo hagwamo undi muntu bitewe n’imiterere yacyo."

Mu kiganiro giheruka guhuza ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’itangazamakuru tariki ya 22 Ukuboza 202, ikibazo cy’ibiraro ni kimwe mu bibabazo byagarutsweho ko bitameze neza, aho umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko bakomeje gushaka ibisubizo kugira ngo abaturage bajye babona uburyo bambukiranya ntampungenge bafite.

Iki kiraro kiri ku mugezi wa Rwebeye unyura hagati y’imirenge, ugahuza imigenderanire hagati ya Musanze, Nyange , kinigi, Muko, Shingiro ndetse na Muhoza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru