Yandutswe Umugiraneza Alice
Abacuruza inyongeramusaruro mu karere ka Musanze bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga bahawe rya MOPA birimo kubagora, bikabahombya bakaba basaba inzego bireba kubategurira amahugurwa bakagira ubumenyi buhagije kuri ryo.
MOPA ni uburyo bw’ikoranabuhanga (systeme) bumaze igihe buhawe aabacuruza inyongeramusaruro nyuman yuko hagaragayemo kunyereza no gukoresha nabi inyongeramusaruro bigatuma umuhinzi agerwaho n’inyongeramusaruro imburagihe, itakimufashije icyo ayitegerejeho.
Mu baganiriye na Mamaurwagasabo, Kazayire, ni izina twahaye umucuruzi ku bw’umutekano we.
Yagize ati "Systeme ikwereka ko wacuruje byinshi muri MOPA Kandi wareba muri sitoke (ububiko bwo mu nzu) ukabona waracuruje ibyo utaranguye cyangwa se ibyo waranguye utarabashije kubicuruza neza kubera systeme."
Akomeza agira ati "Burya imihini mishya itera amabavu, byaba byiza baduhaye nk’amahugurwa; urabona system ntiba yoroshye kuyikoresha, biba bisaba kugenda buhoro buhoro, umuntu hari ibyo anoza kugera ku rwego rushimishije."
Undi nawe yagize ati "Mu gusoza igihebwe usanga jari utubare (imibare) duke twagiye dusigaramo, wowe ukaba uzi ko wadusohoye ariko muri system, ari ho bita mu bubiko turacyarimo kandi warabimazemo."
Icyo bose bahurizaho ni uko babona amahugurwa yimbitse kugira ngo badahomba, bakomeze gucuruza.
Ubuyobozi bw’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Musanze butangaza ko irikoranabuhanga ryashyizweho kugira ngo hirindwe kunyereza no gukoresha nabi izo nyongera musaruro.
Ngendahayo Jean ni umuyobozi w’iryo shami mu karere ka Musanze. Yagize ati "Ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ikigo cy’igihuguna gishinzwe iterambere ry’ ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bagiye guhugura abacuruzi, muri ibyo bijyanye niriya system ya MOPA. Murabizi ko igihugu cyacu cyimirije imbere gukoresha ikoranabuhanga ariko muri rya koranabuhanga haba muri MOPA n’izindi system dukoresha usanga habayemo ibibazo ngo rezo yabuze.
Icyo turi kureba ku bufatanye na RAB abayikoresha umunsi ku munsi babihugurirwemo barusheho kuyikoresha ku buryo bunoze."
Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwishimira ko abo bacuruzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubuhinzi kuko mu gihebwe cy’ihinga A bafashije ku buryo bugaragara mu kongera umusaruro.
Kuri ubungubu hitezwe gusarura Toni zikabakaba ibihumbi 29.5 z’ibigori zahinzwe kuri hegitari ibihumbi 736; Toni zikabakaba 3000 z’ingano zahinzwe kuri hegitari 799.5, Toni zisaga ibihumbi 8 z’ibishyimbo zahinzwe kuri hegitari 3176, Toni zisaga ibihumbi 70 z’ibirayi zahinzwe kuri hegitari 3100.















