Abaturage bo mu karere ka Musanze barasaba ko rigori z’imihanda mishya ya kaburimbo zasanwa kuko yatangiye kwangirika zitaramara kabiri.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu mujyi wa Musanze aho bamweretse izo rigori hirya no hino zatangiye kwangirika ntizisanwe bikaba biri kototera umuhanda.
Umwe muri aba baturage witwa Nshutiyase Jean Paul yagize ati: "Izi rigori zirabangamye cyane, nk’abanyamaguru dushobora kugenda tukavunikiramo ugasanga ni ibibazo bikomeye, iyi mihanda nta gihe kirekire iramara; icyo dusaba nuko ubuyobozi bwayitaho igasanwa, ahantu hose hagiye hangirika kandi bakajya bita ku bikorwa remezo kuko biba byaratwaye amafaranga menshi."
Undi muturage witwa Niyonizeye Thierry yagize ati: "Icyo mbona cyo barabisondetse, babikoze basa n’abikiza, mu bigaragara birasa n’ibishaje kandi bitaramara kabiri. Urabona hano mu kizungu, abayobozi bahanyura buri munsi ahubwo ntabwo babyitaho, ariko si hano gusa kuko iyo ugeze no mu ibereshyi usanga rigori zaragiye zangirika cyane. Bakwiye kuzivugurura imvura n’imihanda itaratangira kugwa kuko bizateza ikibazo, amazi azajya yisuka mu muhanda bityo usange ari ikibazo."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko iki kibazo bakibonye, bakizi, gusa ngo basabye rwiyemezamirimo kongera kunyura muri iyi mihanda asana ahagiye hangirika.
Mu butumwa bugufi yandikiye Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo kuri telephone ngendanwa, yagize ati: "Ahangiritse hamaze kuba identified (kubarurwa), dossier yaremejwe muri Komite Nyobozi. Hari gutegurwa service order (ibigomba gukorwa), rwiyemezamirimo kugira ngo abikore."
Ubutumwa bwa Meya ntibugaragaza umubare cyangwa ingano y’ahamaze kwangirika hakeneye kuzasubirwamo, gusa unyuze mu mihanda mishya usanga hari aho yangiritse itamaze kabiri.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, usanga ari umujyi ukomeje gutera imbere umunsi ku munsi, ku bijyanye n’ibikorwa remezo birimo inyubako z’imiturirwa ndetse n’imihanda myinshi ya kaburimbo ikomeje kubakwa mu mujyi no mu nkengero zawo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje