Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze-Kimonyi: Mutubarize abayobozi impamvu umudugudu wa Gakoro wabaye igicibwa mu gihugu

Thursday 7 August 2025
    Yasomwe na

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi w’Akarere ka Musanze baribaza impamvu uyu mudugudu ufite ingo zirenga 340 umaze imyaka irenga 4 Reg yarabashingiye amapoto akaba ashaje nta muriro urabageraho.

Mu kiganiro bagiranye na Mamaurwagasabo tv bavuze ko bibabaza icyo bacumuye mu gihugu gutuma umudugudu yose ibakikije ifite amashanyarazi bo bakaba bakomeje kuba mu icuraburindi.

Umwe muri aba baturage witwa Nyirarukundo Beatrice yagize ati”Turibaza icyo twakoze gituma bataduha umuriro nk’abandi, umudugudu 19 dufite yose ifite umuriro usibye hano muri Gakoro, Reba amapoto yarashaje, turakwinginze utubarize abayobozi impamvu umudugudu wacu wabaye igicibwa ubu dukora urugendo rw’iminota hafi 40’ tugiye gusharija telefone mudutabarize.”

Uwiragiye Eugene nawe yagize ati”Mu byukuri turibaza icyo tuzira, hano muri Gakoro tumeze nk’abantu bari inyuma y’Igihugu bahora bavuga ko bazaduha umuriro ariko amaso yaheze mu kirere, amapoto bashinze yarashaje, twigeze no kubwira abayobozi ngo twebwe nk’abaturage twishyire hamwe dukusanye ubushobozi ariko bahora batubwira ngo bizakorwa,”

Undi muturage yagize ati”Perezida wacu yigeze kuza Busogo yemerera bariya batuye mu misozi amashanyarazi bwakeye bacanye Ubu se koko bazajya bategereza ko Perezida Kagame abanza kubabwira…() dukwiye gutabarwa.”


Uyu mudugudu wa Gakoro urimo kubakwamo inzu zijyanye n’igihe

Aba baturage bakomeza bagaragaza impungenge bafitiye abana nabo Biga kuri GS Birira batası Computer (Mudasobwa) kubera ko aya mashuri nta muriro afite yewe ngo no mu rugo bifashisha itodohwa, udutoroshi, ibishishimuzo iyo barimo gusubiramo amasomo.

Umuyobozi wa REG Ishami rya Musanze Regis Batangana yavuze ko batirengagije aba baturage Ahubwo byatewe no kubura ibikoresho.


Regis Batangana Umuyobozi wa REG Ishami rya Musanze.

Atı”Ntabwo twirengagije abo baturage ,Kandi nibyo koko ayo Maputo amaze igihe kirekire impamvu yabiteye nuko tutarabona ibikoresho birimo insinga ariko icyo twababwira bashonje bahishiwe uyu mwaka uzarangira bacanye.”

Muri rusange REG itangaza ko imaze gucanira ingo zirenga 80% muri aka karere ka Musanze.




Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru