Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kujya muri Pansiyo Bishobora Kuba Imyaka 55

Wednesday 2 May 2018
    Yasomwe na

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabwiye Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ko ikemezo cyo kugabanya imyaka y’abajyaga mu kiruhuko k’izabukuru ikaba imyaka 55 ivuye kuri 65 ari ingingo igiye kuganirwaho.

Ibyo Minisitiri Rwanyindo yabivugiye mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ejo hashize ku wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018, ubwo yagezaga ku badepite ibirebana n’umushinga w’Itegeko ngenga rigenga umurimo mu Rwanda.

Yavuze ko kugabanya iyi myaka ikaba 55 ivuye ku myaka 65, ari ingingo MIFOTRA igiye kuganiraho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’izindi nzego nka RSSB ifite mu nshingano guteganyiriza abakozi ba Leta bajya mu kiruhuko k’izabukuru.

Akaba yarasubizaga ibibazo bya bamwe mu badepite barimo Hon. Mporanyi Theobald, watanze ibitekerezo bye kuri uwo mushinga w’itegeko.

Hon. Mporanyi yasabye ko imyaka y’abajya mu zabukuru yatekerezwaho ikagabanywa, ikaba 55 aho kuba 65, cyane ko byazaha amahirwe urubyiruko rurangiza kwiga kare rufite imyaka 20, no munsi yayo.

Ati:“Imyaka igabanutse ikaba 55 byatuma n’umukozi wa Leta ajya mu kiruhuko kare, agifite n’imbaraga zo kwikorera ibye, adakomeje kuba umuzigo kuri Leta.”

Abadepite bagejejweho na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ko ikemezo cyo kugabanya imyaka y’abajyaga mu kiruhuko k’izabukuru.

Asubiza abadepite kuri iki kibazo cyo kugabanya imyaka ya pansiyo, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa, yemera ko ari byo, ari ikibazo kimaze igihe kinini kibazwaho cyane n’abantu barimo n’abakozi ba Leta, uretse ko ngo MIFOTRA isanga hagomba kubaho ibiganiro n’izindi nzego zifite mu nshingano ubwitegenyirize bw’abakozi.

Ati: “Ni byo nk’uko mubivuga ni bimwe mu byagira uruhare mu kugabanya umubare munini w’abashomeri. Ndemeranya namwe uwo mwanzuro, kandi turabizi ko hari benshi bamaze igihe kinini babyibazaho ku birebana no kugabanya imyaka y’abajya mu kiruhuko k’izabukuru, ikaba 55 aho kuba 65, ubu ngiye kugishyikiriza MINECOFIN na RSSB ishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi ba Leta tukiganireho hafatwe umwanzuro ukwiye, kuko MIFOTRA itafata ikemezo yonyine’’.

Ku byerekeranye n’ikibazo cy’umushahara fatizo (SMIG: Salaire Minimum, Interproffessionel Guarantee), ubu bimaze imyaka myinshi itarajyaho, nk’uko byagarutsweho na bamwe mu badepite bari mu nteko.

Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa yasubije ko ari byo koko umushahara fatizo ari ngombwa, kandi ko hari ibyatangiye gukorwa mu myaka ya 2015, birimo kwiga umushinga ushyiraho SMIG, ubu hakaba harakozwe inyigo zikenewe.

Ati “Ubu twatangiye guhuza amakuru twafashe icyo gihe mu 2015, kugira ngo dutangire ibiganiro n’inzego z’abikorera mu gihugu, ku buryo ikibazo cyo gushyiraho umushahara fatizo cyakemuka, cyabanje kuganirwaho n’inzego zitandukanye.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru