Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Komite y’Umuryango FPR Inkotanyi yatowe yiyemeje guhangana n’ibibazo bikibangamiye akarere

Saturday 18 January 2025
    Yasomwe na


Abagize komite Nyobozi nshya y’Umuryango FPR Inkotanyi yatowe ku rwego rw’Akarere ka Musanze biyemeje guhangana na bimwe mu bibazo bikibangamiye aka karere, birimo kurwanya igwingira mu bana, umwanda, guta ishuri ku bana n’ibindi.

Byagarutsweho ubwo bari mu nteko nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR INkOTANYI, yabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025. Yanatorewemo komite Nyobozi igiye gukora muri iyi Manda ya Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi.

Justin Tegereza, umunyamuryango wa FPR INKOTANYI mu karere ka Musanze yavuze ko biteguye gukora cyane.

Yagize ati: ’’Icyo twifuza kuri iyi komite nshya nugukora cyane, bashyira umuturage ku isonga ikindi yurabasaba gukomeza guhangana n’ibibazo by’abaturage kugira ngo icyerekezo cya 20250 tuzakigereho nk’abanya-Musanze twarageze ku bintu byinshi mu burezi, mu buvuzi n’izindi gahunda zitandukanye’’

Karigirwa nawe ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, atuye mu murenge wa kinigi, yagize ati: ’’Turashaka ko bafatanya na Nyakubwa Chairman wacu mu kuzamura umuturage mu buryo bwose; komite twatoye turabizeye, ntabwo bazadutenguha, dukwiye gufatanya nabo mu kwita ku bana bagwingiye, abana batiga tukabagarura mu ishuri, ntakinanira Intore’’

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice watorewe kuba Chairperson w’umuryango FPR INKOTANYI ku rwego rw’Akarere ka Musanze yavuze ko hari byinshi bagiye gushyiramo ingufu.

Ati: ’"Twagize amatora meza, ndetse turashimira abanyamuryango bacu ba RPF Inkotanyi urwego rw’imyumvire bamaze kugeraho. Muri Musanze turacyabona abana bata ishuri, turacyabona ahantu hakiri umwanda hirya no hino. Hari abangavu bagiterwa inda zitateguwe n’ibindi bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibi byose nibyo tugiye guhangana nabyo na komite Nyobozi ya RPF Inkotanyi, icyizere twagiriwe tuzakibyaza umusaruro."

Guverineri Mugabowagahunde Mourice yatowe ku bwiganze bw’amajwi 602 mu gihe BIZIMANA Christophe bari bahanganye yabonye amajwi 231.

Muri iyi nteko kandi NDAGIJIMANA Rémy yatorewe kuba vice Chairperson naho UKUNDWA Brigite atorerwa kuba umunyamabanga wa komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Muri Komisiyo y’ubukungu hatowe KABAYIZA Yves Marie Aimé,
Muri Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage hatowe Mme UWAMARIYA Dorothée,
Komisiyo y’imiyoborere myiza hatowe Eng ABAYISENGA Emille,
Komisiyo y’ubutabera uwagiriwe icyizere ni Dr HAKIZIMANA Léopold.

Mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF INKOTANYI mu karere ka Musanze ruzajya rukorana n’iyi komite nshya.
Perezida ni Mpinganganzima Carine,
Visi perezida Niyomugabo Yves
Umunyamabanga ni Ndagijimana Philippe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru