Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Meya n’abakozi b’Akarere bamanukiye ibibazo by’abaturage

Friday 25 October 2024
    Yasomwe na


Nkuko umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ahora abisaba abayobozi kuticara mu biro birengagije kujya kwegera abaturage ngo babakemurire ibibazo, kuri ubu komite nyobozi yose y’Akarere ka Musanze n’abandi bayobozi batandukanye n’inzego z’umutekano batangiye kumanuka mu mirenge igize akarere, bakemura ibibazo bibabangamiye.

Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 22 Ukwakira 2024 aho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kujya kwegera abaturage biri mu nshingano zabo ndetse ngo ibibazo 80% bavayo bikemutse, ikindi ngo biba byorohereje wa muturage gukora urugendo aje gushaka serivisi ku karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald avuga ko bakwiye kwegera umuturage ngo kuko ariwe utuma bahembwa bityo rero ngo ntampamvu yo kuguma mu biro.

Ati: "Komite nyobozi y’Akarere, abakozi b’Akarere , inzego z’umutekano twese twamanutse kugira twegere abaturage bacu, tubatege amatwi, twumve ibibazo bafite kandi mu byukuri umusaruro uragenda uboneka kuko ibibazo byinshi tuvayo bikemutse nibidakemukiyaho bihabwa umurongo, Iyi gahunda twihaye tugiye tuyikora byibuze buri gihembwe byazakomeza gutanga umusaruro ufatika."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Ikindi kibazo twabonye kuva twatangira kwegera abaturage nuko hari ibibazo usanga byakabaye byarakemuwe n’ubuyobozi bw’umurenge ariko ugasanga wa muturage bimusabye kuza ku karere, ni muri urwo rwego rero dufite inshingano zo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage kandi tukabumva; hari ibibazo dusanga bikeneye ubwunganizi aho tugira umuturage inama kandi turizera ko ubwo twihaye intego ibibazo bigomba gukemuka."

Bamwe mu baturage baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko bishimiye ko ubuyobozi bwabasanze iwabo mu mirenge ngo iyaba iyi gahunda yakomezaga benshi ntibazongera gusiragira.

Havugimana Faustin utuye mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Ruhengeri, umudugudu wa Bushozi.

Yagize ati: "Naje hano ku murenge kubaza ikibazo kijyanye n’ingurane z’imitungo yacu yangirijwe baca imihanda, bimaze igihe kirekire ariko ngize icyizere kubera ko mbibajije abayobozi imbonankubone, kandi abariho iki gihe nibashya, kubera ko twari twaragiye twandika bigahera iyo, ubu twizeye ko ikibazo cyacu kigiye guhabwa umurongo."

Undi muturage witwa Nirere francoise utuye mu murenge wa Muko yagize ati: "Ni byiza kuba abayobozi bo ku rwego rw’Akarere baje hano ku murenge kumva ibibazo byakarengane dufite, kuko hari igihe uba ufite ikibazo umurenge warakinaniwe bikaba ngombwa ko ujya ku karere ka Musanze buriya no kubona amatike akugeza mu mujyi biba bigoye, iyi gahunda turayishimiye ninziza cyane."

Meya aganira n’abaturage ku bibazo bafite yumva n’ibitekerezo byabo ku bibakorerwa

Mu bibabazo by’ingutu bigenda bigaruka kenshi ahanini bishingiye ku makimbirane y’amasambu yo mu miryango, kudahabwa ingurune, ibyangombwa by’ubutaka ndetse n’ibibazo byi guharikana hagati y’abashakanye ndetse n’ibibazo bishingiye mu manza.

Ni kenshi muri aka karere abaturage bagiye binubira serivisi bahabwa aho bagendaga bashinja abayobozi mu nzego zibanze kutabakemurira ibibazo ku gihe, ubu ngo biteze ko iyi komite nyobozi nshya iyobowe na Meya Nsengimana Claudien izakora ikinyuranyo n’izindi zabanje.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru