Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside urubyiruko rugiye gushyira imbaraga mu kwigisha benshi

Monday 4 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Urubyiruko rw’Umuryango RPF INKOTANYI mu karere ka Musanze rusoje amasomo y’irerero mu mirenge yose, ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherere ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko basobanuriwe amateka uko Jenoside yateguwe n’ubutegetsi bo ku ngoma ya Habyarimana ikanashyirwa mu bikorwa, banasobanurirwa inzira n’uburyo RPF INKOTANYI yahagaritsemo Jenoside mu gihe amahanga yari yabatereranye.

Bamwe mu Rubyiruko ruhagarariye abandi bavuga ko nyuma ya gusobanukirwa ayo mateka yose bagiye gushyira hamwe bakore cyane mu kwigisha benshi amateka kugira ngo u Rwanda rugere aho bifuza.

Dukuzumuremyi Hasani yagize ati: "Kuba twaje tukiga, tugasobanukirwa amateka ya Jenoside ni mwe mu ntwaro tugiye kwitwaza kugira ngo dushyigikire ibyagezweho."

Nyirahabimana Joli Charitte nawe yagize ati: "Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali twabonye uko Jenoside yateguwe nuko yasizwe mu bikorwa, nuko ingabo za RPF zahagaritse Jenoside, natwe nk’urubyiruko isomo dukuyemo ni ugukotana tukitanga tutizigamye kugira ngo twitangire abandi dusigasire amateka n’ibyiza u Rwanda rwagezeho."

Icyo uru Rubyiruko ruhagarariye abandi ruhurizaho ni ugushima umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame. Bagira bati: "Turamusezeranya ko nk’urubyiruko igihe cyose aho yadutuma twamutumikira ariko tugakomeza guharanira u Rwanda twifuza."

Ubuyobozi bw’umuryango wa RPF INKOTANYI mu karere ka Musanze butangaza ko urubyiruko rusoje amasomo mu irerero rutegerejweho intabwe ya kabiri yo kubohora igihugu no kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Ramuli Jeanvier, ni umuyobozi w’akarere akaba na Chaiman w’umuryango wa RPF INKOTANYI, yagize ati: "Iki gice twagisizeho kugira ngo tuze dusure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rukuru mu gihugu babanze bongere barebe noneho n’amateka ya Jenoside ariko tuze no ku Ngoro ibumbatiye amateka yo guhagarika Jenoside kugira ngo babyumve ko umurya RPF uruhare n’urugendo wagize kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kigeze uyu munsi wa none. Ni bintu byasabye ubutwari budasanzwe n’ubwitange budasanzwe, byakozwe abenshi muri bo rwari urubyiruko rungana n’abangaba twazanye."

Akomeza atanga Inama ku rubyiruko muri rusange ati: "Intambara y’amasasu nibyo yararangiye no mukubaka ikerekezo igihugu intumpero z’igihugu dushaka kugera urubyiruko nirwo rutezweho iyo ntabwe ya kabiri yo kubaka u Rwanda twifuza."

Urubyiruko ruhagariye abandi muri iyi gahunda yo gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi ni batatu bahize abandi mu masomo y’irerero muri buri murenge uko ari imirenge 15 igize akarere ka Musanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru