Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abagana ibiro by’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, baravuga ko batewe ipfunwe n’ubwiherero bwo ku biro by’umurenge butajyanye n’igihe bigaragara ko bwashaje bukaba butaravuguruwe.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge Shingiro, basaba ko ubu bwiherero bwavugururwa , bakubaka ubundi buzima busobanutse bubahesha ishema nk’abaturage b’umurenge wa Shingiro kandi bari mu gihugu cyiza.
Uwitwa Mukeshimana yagize ati: "Buriya bwiherero buduteye ipfunywe kuko bajya badushishikariza kuba ahantu heza, yewe nk’abaturage tukagira ubwiherero bwiza mu gihe umurenge wa Shingiro utagira ubwiherero buzima, erega bushobora no gutera indwara kandi biragayitse, bakwiye kubaka imisarane myiza rwose."
Bakomeza bavuga ko kuba umuyobozi abwinjiramo bumeze kuriya nawe ubwe bwagakwiye kumutera ipfunywe ku buryo bazakora iyo bwabaga bakabusana kugira ngo rya terambere ritangirire ku murenge.
Undi muturage watubwiye ko atavuga amazina ye kuri mikoro yagize ati: "Njye ndabona baragize uburangare kuko buriya bwiherero bumaze igihe kirekire bumeze kuriya niyo habaye inama hano ku murenge nibwo bakoresha, mbese ntacyo bibabwiye. Ubu se Igihugu cyacu kiri gutera imbere murabona ubu bwiherero (W.C) bukigezweho, uziko biteye isoni kubujyamo, reba hariya bihagarika ni nko hanze."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Bwana Hanyurwabake Theoneste yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze bukizi ndetse ngo mu minsi mike kizakemuka cyane ko ngo hakozwe n’ingengovy’imari yo kubaka ubwiherero bwiza.
Gitifu Hanyurwabake yagize ati: "Nibyo koko ikibazo cy’ubwiherero kirahari kandi natwe turakibona ndetse n’ubuyobozi budukuriye burakizi hakozwe na budget izagenda kuri ubu bwiherero, rero icyo navuga ni uko ikibazo kizwi kandi kirimo gukurikiranwa kandi tukaba dutanga igihe gito ko ikibazo kijyanye n’ubwiherero kizaba cyakemutse."
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kutitwaza ko umurenge wa Shingiro udafite ubwiherero ahubwo bo bakagira isuku mu rugo iwabo, mu rwego rwo kurwanya indwara zitandukanye.
Umurenge wa Shingiro ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba uherereye mu gace k’amakoro gahana imbibi n’ishyamba rya Pariki y’Ibirunga.





















