Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Umuturage wahanze umuhanda wa km 10 arasaba inyunganizi

Monday 30 September 2024
    Yasomwe na


Umuturage witwa Bihoyiki Jean Damascene bakunze gutazira "Mwisilamu" utuye mu kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko w’Akarere ka Musanze yahanze umuhanda ureshya na km 10 arasaba ko ubuyobozi bwamwunganira bukamutera ingabo mu bitugu agakoneza kuba nyabagendwa.

Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo.rw, uyu musore w’imyaka 30 yavuze ko yatekereje guhanga uyu muhanda kubera gukunda igihugu ndetse ngo bamwe mu baturage bamwitaga umusazi.

Ati: "Natekereje guhanga uyu muhanda kubera gukunda igihugu, abaturage bamwe babonaga ndimo kwikorera amabuye bakanyita umusazi, ariko mubyukuri ntabwo ariko byari bimeze, icyo nsaba nuko ubuyobozi bwaza bukamfasha aho nagereje ugakomeza kuba nyabagendwa, ndetse ndifuza no kuzakora mu biganza bya Perezida Kagame."

Uyu musore akomeza avuga ko uyu muhanda yawukoze imyaka ibiri n’igice agasaba akaba ariho ahera asaba ubuyobozi ko bamenamo laterite kugira ngo imodoka zijye zinyuramo zisanzuye.

Abaturage bemeza ko uyu musore yakoze igikorwa cyiza cyo gushimirwa ngo kuko kera kari akayira gato katanyuragamo imodoka ari igihuru , ariko kuri ubu ninyabagendwa.

NSABIMANA Alphonse yagize ati"Turashimira Mwisilamu wakoze uyu muhanda,,bamwe twamunyuragaho tukagira ngo yasaze yikorera amabuye , yangiriza imyaka y’abaturage, ariko murabona ko yaganze uyu muhanda unyuramo n’imodoka ariko urabona ko ari ibibuye bishinyitse , byibuze baje bagasukamo ka laterite byàrushaho kuba byiza."

Undi muturage yagize ati"Hano kera hari mu gihuru huzuyemo ibikararange nta muntu uhanyura musilamu araza adukorera umuhanda wenyine, mu mbaraga ze, ndetse yagiye yangiriza n’imyaka tukabona ko atuzuye mu mutwe kuko wabonaga arimo gukora ibiasanzwe cyokoze hari uwamunyuragaho akamutwaza ibuye, ariko ntabwo wuzuye neza 100%, leta imufashije igasukamo igitaka kubera ko kukibona bigoye, uyu muhanda wagendeka neza."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko bazasura uyu muturage wo muri muko bakareba uyu muhanda yakoze.

Ati"Ndumva ari byiza nzamusura nibyo rwose tuzamusura turebe uko twamufasha."

Imyambaro itangiye kumusaziraho kubera kwitanga ngo abaturage bagere ku byiza abifuriza

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru