Hari bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Kageyo mu kagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze w’Akarere ka Musanze bavuga ko hari umuturage witwa Bansaritse Marcel wubatse inzu hanyuma imireko yose ayiyobora mumbuga zabo none amazi ari hafi kubasenyera.
Aba baturage babwiye MAMAURWAGASABO Tv ko bagerageje gutakambira inzego zibanze kuva ku mudugudu kugeza ku kagari ariko ngo Gitifu wa Cyabagarura yavuze ko atashobora uyu Marcel ahubwo bo bakwimuka bakamuhigamira.
Uyu ni Uwitwa Noheli Claude yagize ati”Amazi arihafi kunsenyera murabona ko imireko yose imena amazi hano nagerageje gutakambira ubuyobozi kuva mu Mudugudu kugeza ku kagari ikibazo cyarabananiye, ndasaba kurenganurwa uhageze imvura yaguye wakumirwa nta nubwo ubona aho ukandagira.”
Undi muturage witwa Habyarimana Venancia yagize ati”Twagerageje kujya mu buyobozi bw’umudugudu, tujya ku rwego rw’Akagari Gitifu arambwira ngo ntiyashobora Marcel kubera ko yigeze gufungwa ahubwo twebwe tuzimuke niko Gitifu yambwiye, aya mazi yayayoboye iwanjye inzu yanjye nkarakara Ubu ndibaza umunsi yasenyutse uburyo nzabaho kandi ndi umupfakazi badutabare bamutegeke iyi mireko ayerekeze ahandi.”
Ku ruhande rw’abaturanyi w’iyi miryango igiye gusenyerwa n’amazi aturuka kwa Marcel nabo bashimangira ko ari ikibazo kibateye impungenge bityo bifuza ko ubuyobozi bwagikemura vuba na bwangu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Bwana Twagirimana Edouard yabwiye MAMAURWAGASABO Tv ko nta muturage ukwiye kuyibora amazi mu rugo rwa mugenzi we.
Ati”Ntibikwiye na rimwe ko umuturage yigira igitangaza ngo ayobore amazi mu rugo rwa mugenzi we, İki kibazo ngiye kugikurikirana reka mbwire Gitifu w’Akagari ka Cyabagarura ahagere agikemure.”
Bakomeza bavuga ko iki kibazo bakimaranye igihe kirekire binginga uyu Marcel kugikemura ariko ngo yavuniye ibiti mu matwi akaba ariho bahera basaba ko ubuyobozi bw’umurenge bugikemura ngo bitewe nuko Gitifu w’Akagari yahageze inshuro nyinshi ntiyagira icyo agikoraho.





















