Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Urugaga rw’Abagore muri RPF Inkotanyi bashimiye Perezida Kagame baremera abatishoboye

Monday 28 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango RPF inkotanyi barashimira Perezida Paul Kagame wabakuye mu bwigunge mu iterambere rw’Igihugu, ubu bakaba bafata ibyemezo mu rugo.

Aba bagore babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushingo 2022, ubwo bari bamaze gukora siporo bateguye ubwabo, bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF inkotanyi umaze ushinzwe.

Bavuga mu myaka yo hambere bari inyuma ariko kuri ubu bakaba barabaye byose mu gihugu cyabo by’umwihariko kuba ba Mutima b’Urugo.

Mukeshimana Odette, ushinzwe imiyoborere myiza muri RPF inkotanyi mu Kagari ka Mpege, avuga ko hambere bari mu icuraburindi bitinya ariko kuri ubu bakaba hari intambwe bamaze gutera, kandi bahamya ko izakomeza.

Yagize ati: "Uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe uvuze ikintu kinini; byonyine no kuba twarateguye iyi siporo ni indi ntambwe ikomeye, ibi kera ntibyabagaho. Turashimira Paul Kagame, Intore Izirusha Intambwe, yaduhesheje agaciro."

Nyiransabimana Eugenie, Chairperson w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, yavuze ko urwego umugore agezeho rushimishije ndetse ko batazahwema gukomeza intambwe bamaze gutera.

Yagize ati:"Turi ba Mutima b’urugo kandi turashimura cyane Paul Kagame, ubu bwisanzure dufite niwe. Yaduhaye byose kandi abagore dufite uruhare runini kugira ngo umuryango utere imbere. Ni muri urwo rwego abagore twafashe gahunda yo kuremera abaturage bagenzi bacu kugira ngo tubafashe gubindura imibereho yabo."

Akomeza avuga ko mu kwitegura iyi sabukuru bazishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage bagera kuri 90 batishoboye ndetse bakaba bazubaka inzu zigera kuri 3, ndetse kuri ubu 16 zikaba zararangiye, bakomeje kubaka izisigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier nawe ashimira uruhare rw’abagore mu iterambere rw’Igihugu ndetse agashimangira ko ba mutima b’urugo bakwiye kubahwa.

Yagize ati: "Kubwo twitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF inkotanyi umaze ushinzwe, ntawakirengagiza uruhare rw’abagore badahwema gushyigikira ibikorwa by’iterambere , turabashimira cyane."

Ni igikorwa cyaranzwe na siporo rusange yateguwe n’abagore ba RPF Inkotanyi aho bavuye mu mujyi wa Musanze, ahazwi nko kuri (Goico plaza) bakazenguruka ku Biro by’umuryango berekeza ahitwa mu kizungu aho basoreje muri sitade Ubworoherane.

Ni siporo kandi yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye cyane urubyiruko, biganjemo ab’igitsina gore aho banipimishije indwara zitandura ku buntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru