Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Muyaya yanenze Kabila ko yatereranye abaturage yayoboye

Tuesday 25 February 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, Patrick Muyaya yatangaje ko Joseph Kabila nk’umuntu wahoze ari Perezida w’icyo gihugu Igihe kitari gito atari akwiye kuvuga amagambo... ku banyekongo, ko bisa nko guha ishingiro intambara ya M23.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025 kuri television Tv5 Monde mu makuru yayo, ubwo yari ari i Geneve mu Busuwisi mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye nka hamwe DRCONGO yatanze ibirego irega u Rwanda.

Muyaya yari abajijwe n’umunyamakuru icyabuze ngo DRCongo itsinde intambara ya M23 mu Burasirazuba bwabo.

Minisitiri Muyaya yasubije ko Kabila nk’umuntu wayoboye Congo imyaka 18 n’igisirikare, akaba nawe yari umusirikare yakabaye yarubatse igisirikare kibasha kwirukana abinjirira igisirikare cyabo.

Ati: "Muziko igisirikare cyacu cyavutse ku kwihuza kandi ku mutwe wacyo hahozemo James Kabarebe uyu munsi wahanwe na Guverinoma ya Amerika. Uyu munsi twashima akazi kakoze n’abasore bato bacu bitanze ku giciro cy’ikirenga kugira ngo bahangane n’igisirikare cyaje n’iyonka mu mabwiriza yo kwica n’intambara ikorerwa ku butaka bwacu. Ni abakongomani bapfuye, ntitugomba rero kubarenganya uko byakozwe kose mu kurinda igihugu cyacu, hari byinshi rero byo gukora nk’uko Perezida yabivuze muri weekend ishize."

Yageze ku magambo aherutse kuvugwa na Joseph Kabila wasimbuwe na Perezida Tshisekedi ko ikibazo cya DRCCongo gihera mu 2020 kuba cyari gukemurwa, avuga ko bidakwiye nk’umuyobozi wakiyoboye nawe ntagikemure.

Minisitiri Muyaya yagize ati: "Kubera ikibazo kiri mu Burasirazuba, amagambo ye ya mbere yagombye kuba amagambo y’impuhwe, kwishyigikira abaturage yagiye ayobora mu myaka myinshi."

"Iyi mvugo isa n’iy’ibyo abanye-Congo bose batekerezaga, aho avuga ko yaje kubyemeza intambara y’ubugizi bwa nabi."

"Guverinoma iriteguye gutanga ibisabwa n’amatsinda y’abarwanyi, harimo n’ayo ya #M23, igihe ibyo bizabera mu murongo w’umubano wa Nairobi uri kuri Perezida Kenyatta."

"Ubu hari ukwemeranya kwose guhamagara u Rwanda no kubanza gusohora ingabo zabo ku butaka bwacu."

"Hari ukwemeranya kwose ku guhagarika imirwano ako kanya."

"Hari ukwemeranya kwose ku nzira y’ubutabazi."

Kuri iki kibazo kandi, Muyaya yasoje agira ati: "Perezida wa Repubulika yiteguye gushyiraho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu hamwe n’abazaza bafite gahunda ya RDC."

Guverinoma ya DRCongo ivuga ko urugamba ihanganye n’u Rwanda twayiteye binyuze muri M23, kandi izarurwana ikarutsinda, nubwo ku rugamba ikomeje gukubitwa inshuro na M23 ndetse ikaba yaratakaje ibice bikomeye mu Burasirazuba bwa DRCongo kuva Bunagana, Goma, Bukavu ndetse na Uvira igeramiwe yenda kugwa mu biganza bya AFC/M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru