Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NYAGATARE: Abasore babiri bigize ibyigenge biba kumanwa y’ihangu

Monday 19 January 2026
    Yasomwe na

Ni mu isantire ya Cyabayaga urugendo ruto uvuye kumuhanda wa Nyagatare Gicumbi. Ukigera muri iyi santire ukavuga Aya mazina Zidane na Tuyambaze abaturage bakubwira ibyabo ukagira ni amakabya nkuru ngo kuko aba biba kumanwa yihango mwanabafata bagera mu buyobozi mugatahana bagukurikiye.

Domina Mukandekezi yagize ati "abantu banga kuvuga ngo batabagirira nabi, ni abasore babiri babana n’abagore baraza nbakakwiba kandi ntiwavuga niyo tubafashe twabafatanye ibizibiti rwose tubajyanira ubuyobozi bakakwereka ko babirukanye mu mudugudu ariko nyuma ukongera ukababona."

Aba baturage bavuga ko iki ari ikibazo gikomeye ngo dore ko bakakubwira ko bazakwiba nawe ukaba Uzi neza ko bazakwiba baranarenga Kandi bakabwira bamwe ko bazabica nk’uko umukuru w’isibo nawe abihanye ngo kuko yabibwiwe.


Domina Mukandekezi ashimangira ko izi nsoresore zibangamiye umutekano.

Eric KAMUZINZI yagize ati "barambwiye bati wowe Eric ngo wigize umuyobozi ngo uri parasosho tuzakwica, ubu ndategereje igihe icari cyo cyose baza bakanyica."


Umuturage witwa Eric avuga ko bamuteye ubwoba ko bazamwica.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko icyo kibazo batari bakizi ngo gusa bagiye kugikemura.
Yagize ati "ikibazo tugiye kugikurikirana kandi kiraza gucyemuka vuba kandi byihuse ntabwo twakemera umuntu umwe cyangwa benshi babateza umutekano mucye turaza kugikemura abaturage batuze."

Mu cyumweru gusa Ingo umunani zimaze kwibwa ndetse abaturage bavuga ko ngo umuyobozi w’umudugudu hamwe ahabwa umusoro n’aba basore ngo kuko iyo baje gufatwa baburibwa n’ubuyobozi bagasaba ko iki kibazo cyakemuka aruko ubuyobozi bw’umudugudu buhinduwe.

HAKIZIMANA FISTON

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru