Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngororero: Abaturage bayobewe amaherezo y’uruganda rw’imyumbati bubakiwe

Wednesday 30 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Ngorerero barasaba ko uruganda bubakiwe ruzatunganya umusaruro w’imyumbati rutangira gukora.

Ni uruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 mu murenge wa Muhororo, biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka yari kurangirana n’umwaka wa 2012.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Muhororo ahubatswe uru ruganda rumaze imyaka irenga 10 ntawe uzi niba ruzakora cyangwa rutazakora.

Mukashema yagize ati: "Ubuyobozi bwacu bwatereye agati mu ryinyo; uru ruganda rumaze igihe kirekire hano kandi twari tuzi ko ruje ari igisubizo ariko ntabwo rukora. Turasaba ababishinzwe ko bakora ibishoboka rugakora."

Undi muturage witwe Ndekezi Simon yagize ati: "Erega uru ruganda ntabwo barwitaho, tujya twumva ngo rwiyemezamurimo yazanye ibikoresho bishaje babisubizayo ariko nk’abaturage nitwe tuharenganira."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngorerero buvuga ko bwasanze ibikoresho byazanywe muri uru ruganda zitujuje ubuziranenge cyane ko imashini zo muri uru ruganda zatangiye kurwara umugese zitarakora bityo bakaba batizeye ubuziranenge bwazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngorerero, Nkusi Christophe yagize ati: "Nkuko tubizi rerero ibikoresho bikora ibigendanye n’ibyo kurya biba bigomba kuba byujuje ubuziranenge, uwo twahaye isoko yashyizemo ibikoresho bitujuje ubuziranenge ubu ikibazo kiri mu rukiko rukuru rwa Kigali dutegereje ko gikemuka."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko byabateye igihombo gikomeye kuko rwari rwitezweho gutunganya umusaruro ndetse, akavuga ko bazakomeza gukurikirana.

Imashini zifuzwaga zamazemo amezi atanu gusa ntizigeze zikora na rimwe kuko zahise zirwara umugese; uru ruganda ruramutse rutangiye gukora rwaha akazi abaturage benshi ba Ngorerero bamwe bakava mu bushomeri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru