Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye bakanga kubivuga kubera impamvu zitandukanye harimo no kugira isoni.
Ni mugihe muri uyu Murenge wa Bugeshi, icyakora bavuga ko ibibazo by’ihohoterwa mu ngo muri rusange byagabanutse, ndetse bagenda basobakukirwa na gahunda y’uburinganire muri rusange.
Umwe muri bo yagize ati: "Ariko ni twebwe dusigaye dukubitwa mu mayeri. Ugasanga yigize [umugore] intakoreka, agasuzugura uwo mugabo yitwaje ko ntacyo amugira. Mbere umugore yatinyaga umugabo, ... ariko ibyo byaracitse; we ni ukuvuga ngo vuga cyane, nunkoraho bakujyane."
Akomeza agira ati: "Bigatuma abagabo rero bategera abagore ngo batabakubita, bagasa nkaho bapfiriye mu mazu, ntibavuge n’ibibazo byabo ariko ubu abagore basigaye bica rubozo abagabo".
Nkurunziza Fidèle, atuye mu Kagari ka Rusiza mu Murenge wa Bugeshi, avuga nawe yungamo ati:
"Hari abagore bahohotera abagabo kubera kugira urwitwazo ngo bahawe ijambo; nyine akumva umugabo atanavuga mu rugo, kumuhohotera mu buryo bwo kuvuga ngo namukoraho baramufunga. Hari n’abagabo bagira isoni zo kuba yarega abagore babo babahohoteye. Batinya kubivuga, benshi cyane.
Umugore witwa Nyiramahirwe Yvette, utuye mu Kagari ka Kabumba muri uno Murenge wa Bugeshi nawe avuga ko ubungubu imyumvire yazamutse muri rusange ku bijyanye n’ihohoterwa ryo mu ngo muri uno Murenge kandi nawe akemeza ko ari umwe mu bakorerwaga iri hohoterwa, akaboneraho no gutanga inama.
Yagize ati: "Njyewe rero mu myaka nk’itanu ishize, mbere byabagaho abagore bahohoterwa, abagabo benshi bagahohoterwa, ariko ubu dusigaye tubyumva mu yindi mirenge. Umurenge wa Bugeshi ntabwo mperuka kubyumva, kuko nanjye mubahohoterwaga nabaga ndimo, ariko ubu umubyeyi Kagame, yadugaye ijambo ubu ni ubwuzuzanye".
Yakomeje atanga Inama, agira ati: "Inama nabagira niyo kubireka, ayo mateka, yari amateka yarangaga abantu bakera, ubu turangwa n’amateka mashya yubaka Umunyarwanda, tukuzuzanya".
Imiryango iragirwa inama, yo kujya igira umwanya wo kuganira.
Nkuko uhagariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rubavu, Uwineza Chantal abivuga, abona abagize imiryango hagati yabo bakwiye kugira umwanya wo kuganira, nka kimwe mu bisubizo abona byafasha mu guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa mu ngo.
Yagize ati: "Ndabwira imiryango ko ikwiye kubana mu mutekano; umugore n’umugabo bakwiye kubana bumvikana, kandi bakimakaza umuco w’ibiganiro, ubundi akenshi hari abapfa, barwanira umutungo wo mu muryango, abandi bakagira amakimbirane ashingiye ku miryango wenda ahari, ariko turabagira inama yo gushyira hamwe, bisubireho, bicare baganire barebe aho bateshutse bahakosore kuko umuryango iyo ubanye mu mahoro, birinda umwana."
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorewe umwe mu bashakanye rishobora gusubiza inyuma iterambere ry’urugo bidasize n’abana ku gasozi, bahunga ayo makimbirane bisanzemo batayafitemo uruhare.
Yanditswe na Eulade Mahirwe





















