Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nkumba: Abasoje amahugurwa bahawe umukoro wo kuzahura itorero ry’umudugudu

Friday 31 May 2024
    Yasomwe na


Abanyarwanda 350 baturutse mu gihugu hose bari mu byiciro bitandukanye basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 4 mu kigo cy’Ubutore giherereye i Nkumba mu karere ka Burera bahabwa umukoro wo kuzahura itorero ryo ku mudugudu ryasinziriye.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abarinzi b’Igihango, Abashinzwe uburezi mu turere twose tw’Igihugu, ba Mutima w’Urugo, urubyiruko n’abandi bantu batandukanye.

Mudenge Boniface wo mu karere ka Rubavu n’umwe mu barinzi b’igihango bitabiriye aya mahugurwa yavuze amasomo bahawe agiye kubafasha mu gukangura itorero ryo ku mudugudu risa nkaho ritakoraga.

Yagize ati: "Aya mahugurwa twahawe ni ingirakamaro, baduhaye amasomo agomba gutuma habaho kuzahura itorero ryo ku mudugudu, mu byukuri ubutumwa tujyanye iwacu ni ukongera kujya kubyutsa itorero abantu bakajya mu ngamba arinaho tuganirira bwa bumwe bwacu n’ubudaheranwa, ubumenyi tubanye hano tugiye kubusangiza abandi twasize mu masibo."

Tuyisenge Providence nawe ni umurezi witabiriye aya mahugurwa, yagize ati: "Nk’Intore aya mahugurwa adusigiye ikintu kinini cyane kuko abaturage benshi ntibari bumva neza gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ bitewe n’amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, ubu rero tugiye mu ngamba mu itorero ryo mu mudugudu kugira ngo rikore nkuko bikwiye. Mu mashuri wabonaga abana batazi neza itorero icyo rivuze, tugiye kubasobanurira babyumve neza, bamenye ko bakwiye kuba intore koko zihamije."

Barayavuga Speciose ni umuhuzabikorwa mu nama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rutsiro yagize ati: "Naje nk’umutoza uhagarariye ba mutima w’urugo mu karere ka Rutsiro, ububtugiye kwegera itorero ryo mu mudugudu no mu mashuri, tubigisha guharanira kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, itorero ku mudugudu ryarimo ricumbagira, ubu nibgo tugiye gukora kugira ngo ryongere rikore neza."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric, yasabye abahuguwe kujya mu ngamba mu rwego rwo kugira bongere kubyutsa itorero ryo ku mudugudu no mu mashuri.

Yagize ati: "Icyo bagomba kuba bakora ni ukongera gusubira mu nshingano zabo nk’Abatoza, bakwiye kujya kongera guhuza ibyiciro binyuranye iwabo ku midudgudu, kugira ngo bagaruke mu itorero kandi biroroshye. Nukubibutsa ibibazo bafite bibugarije bityo itorero rikajya ribafasha gukemura bya bibazo. Ikindi basabwa nugufatanya n’abayobozi mu buryo bwagutse kugira ngo hajyeho igihe kandi cyubahirizwe kugira ngo itorero rukore kandi rikore neza."

Aya mahugurwa yitezweho guhindura imikorere y’itorero ry’umudugudu no mu mashuri hagamijwe kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Yanditswe na Jean Claude Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru