Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Noneho AFC/M23 yavuye Walikale

Thursday 3 April 2025
    Yasomwe na

Nyuma yo kubitangaza ikanagaragaz ako yavuye mu mugi wa Walikale ariko nyuma ikaza konghera kuhagaruka kuko na Leta itubahirije kurekera kubatera, Ingabo za AF/M23 noneho zemeye kuva Santere ya Walikale.

Amakuru ava mu Burasirazuba bwa RDC ahamya ko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri uyu mujyi mu ijoro ryo ku wa 1 Mata rishyirwa uwa 2 Mata 2025 kandi ko nta mirwano yabayeho.

Nyuma y’aho abarwanyi ba AFC/M23 batakigaragara muri uyu mujyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mata ingabo za RDC n’abarwanyi bo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo batangiye kuwusubiramo.

Guhera uyu munsi, abasirikare ba Leta na Wazalendo ni bo bari kugenzura ikigo cya gisirikare cya Nyalusukula, agace karimo ibiro bya Teritwari ya Walikale ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kigoma; byahoze mu maboko ya AFC/M23.

Umusirikare wa FARDC asubiye Walikale nyuma ya M23

Umuturage wo muri iyi santere waganiriye n’ikinyamakuru Actualité, yagize ati “Twabonye FARDC iza, twabaze Jeep zigera kuri eshatu. Muri uyu mujyi hari n’abakoreshabushake ba Wazalendo. Abaturage batangiye kugaruka, ibikorwa na byo bigenda bisubukurwa.”

AFC/M23 yinjiye muri uyu mujyi tariki ya 19 Werurwe nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda. Ingabo za RDC na Wazalendo bari bahunze bagana mu cyerekezo cya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Abarwanyi ba M23 ubwo bafataga santere ya Walikare mu minsi ishize

Tariki ya 22 Werurwe, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi bayo muri uyu mujyi kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitegerejwe bibe mu mwuka mwiza, gusa yateguje ko ibirindiro byayo nibigabwaho ibitero, izisubiraho.

Nyuma y’iminsi ibiri, iri huriro ryemeje ko abarwanyi baryo bakiri muri uyu mujyi bitewe n’ibitero bya drones ingabo za RDC zari zikomeje kugaba ku birindiro byaryo no ku basivili. Basobanuye ko ibi bitero bibangamira gahunda y’amahoro.

Abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu Mujyi wa Walikale mbere y’uko ababahagarariye bahurira na Leta ya RDC mu biganiro by’amahoro bizabera muri Qatar tariki ya 9 Mata 2025.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru