Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyabihu barishimira umuyoboro w’amazi ugiye kubagezaho amazi meza.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.rw bavuga ko bahuraga n’ingorane zijyanye n’indwara bitewe no gukora sha amazi mabi.
Nyirarukundo Assumpta yagize ati”Turishimira uyu muyoboro w’amazi leta yatwubakiye mubyukuri mbere twavomaga ibirohwa tukarwara ibicurane n’inzoka Ariko ubu tugiye kujya tunywa amazi meza.”
Undi muturage witwa Emmanuel Sibomana yagize ati "Ntabwo twatekerezaga ko twabona amazi meza, twajyaga kuvoma mu isoko amazi mabi yanduye ariko ubu uyu muyoboro uje kutubera igisubizo.”
Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu Habanabakize Jean Claude avuga ko uyu muyoboro uje kuba igisubizo mu baturage.
Ati ”Uyu muyoboro uzageza amazi meza ku baturage bacu batuye mu mirenge itandukanye, ndetse muziko hari nundi muyoboro mugari urimo kubakwa wa mutobo uzageza amazi meza ku baturage batuye mu mirenge yegereye pariki, murumva ko abaturage bacu bashonje bahishiwe.”
Uyu muyoboro uzageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 56 891 batuye mu mirenge itandukanye igize aka karere ka Nyabihu , Uyu muyoboro kandi ufite ingengo y’Imari ya Miliyari eshanu.
Jean Claude Ndayambaje




















