Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abayobozi batandukanye kuva kuri Mudugudu kugera kuri Gitifu w’Umurenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, abayobozi bavuze ko batazi umuturage uvuga ko amaze imyaka 20 asembera muri uwo murenge ndetse batazi n’ikibazo afite cyo kuba nta cumbi agira akaba yaranakuwe mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe nanubu akaba nta kindi arahabwa.
Ni umuturage Muhawenimana Esperance kuri ubu utuye mu mudugudu wa Rushongoru, akagari ka Nyirakigugu, mu murenge wa Jenda, afite abana batandatu, uvuga ko amaze imyaka 20 asembera muri uwo murenge none arasaba ubuyobozi bw’akarere kumutekerezaho bukagira icyo bumukorera akabona aho arambika umusaya nk’abandi Banyarwanda.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu mudugudu, Muhawenimana yamubwiye ko yirengagizwa n’abayobozi kugeza n’aho kuri ubu adafite ikiciro cy’ubudehe.
Yagize ati: “Abayobozi b’inzego zibanze bazi ikibazo cyanjye, navukiye muri uyu murenge bakajya baza kunyandika ko bazamfasha kuko mbere nabaga mu cyiciro cya Mbere, bakinkuyemo ubu nta cyiciro ngira mbarizwamo, ubu ndibaza uburyo nzakomeza kuraraguzwa aho ngeze, umugabo twaratandukanye ubu mbese birankomereye. Aka kazu unsanzemo ni umugiraneza wabaye akantije.”
Uyu mubyeyi akomeza agira ati, “Hano iwacu biragoye ko wafashwa uri rubanda rugufi, maze imyaka 20 ba mudugudu banyandika ariko amaso yaheze mu kirere.”
Uwamahoro ni umwe mu baturanyi b’uyu muryango yagize ati, “Uyu mubyeyi arababaje, tumuzi kuva kera leta imufashije yabona aho ajya araza urubyaro rwe, ubu umubonye baramutije aka kazu, mukorere ubuvugizi abeho nk’abandi banyarwanda.”
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akagari ka Nyirakigugu buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi avuga ko atakizi mu gihe n’umuyobozi w’umugudu uyu mubyeyi atuyemo yavuze ko atazi uyu muturage.
Twagerageje no kuvugisha ushinzwe imibereho muri aka kahari avuga ko ari mushya atazi ikibazo cy’uyu muturage. Cyokoze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda Bwana Ingabire Claude yabwiye umunyamakuru ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage agafashwa nk’abandi bose.
Kuri telefone Gitifu Ingabire Claude yagize ati ” Murakoze ku makuru muduhaye, natwe tugiye gukurikirana ikibazo cy’uwo muturage azafashwe nk’abandi , biba byiza kubanza kumenya amakuru.”
Uyu mubyeyi kandi akomeje kwibaza impamvu yari afite icyiciro cya mbere akaba yaracyambuwe kuri ubu ntaho abarizwa kubera ko ntaho kuba agira, arara aho ageze muri uyu murenge, niho ahera asaba ubufasha bwa leta kuko n’umugabo we yamutaye amusigira abo bana.
Inzu, iri iburyo, uyu mubyeyi yatijwe ngo ashyiremi abana by’igihe atazi


















