Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Baracyagorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko

Friday 13 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bakoresha umuhanda Mukamira-Kinyengagi by’umwihariko abahinzi n’aborozi, baravuga ko bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko bitewe nuko umuhanda udakoze neza.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yaganiraga na bo, bavuga ko bakomeje kuba mu bwigunge bwo kutagira umuhanda ukoze neza ubafasha kugeza umusaruro ku isoko bakifuza ko leta yawukora ukaba nyabagendwa.

Umwe muri aba baturage witwa Habimana Jean D’amour utuye mu mudugudu wa Rwanamiza, umurenge wa Jenda yagize ati: " Hano hava umusaruro uhagije w’ibirayi ariko umuhanda wacu ntabwo ukoze neza, murabona ko n’ibiraro byangiritse, duhora tubisaba abayobozi bakatubwira ko bazabikora ariko bigakomeza kudindira, turifuza ko badukorera uyu muhanda."

Avuga ko basaruye ariko bakabura uho banyuza umusaruro ujya ku isoko

Undi muturage witwa Husieli yagize ati: "Uyu muhanda utubereye ikibazo rwose, imigenderane no guhahirana ni ikibazo, umusaruro kuwugeza ku muhanda biba bihenze cyane; iterambere ryacu ryasubiye inyuma bitewe no kutagira umuhanda ukoze neza, ubu hano nta moto yahanyura, murabona ko ari ibibuye bishinyitse. Tumaze imyaka myinshi dusaba ariko ntagikorwa."

Aba baturage bakomeza bavuga ko no kugeza abarwayi kwa muganga bibabera imbogamizi ngo kubera ko nta Ambulance yahagera ije gutwara umurwayi. Baracyifashisha ingombyi za kinyarwanda umurwayi akabaaha kugera ku bitaro yanegekaye yewe ngo hari n’ababyarira mu nzira kuko bakoresha hafi amasaha atatu bagiye ku bitaro bya Kareba n’amaguru.

Uyu muhanda na za ambulance zirawutinya

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko ntagihindutse uyu muhanda uzatangira gukorwa mu kwezi kwa Mutarama 2024, ariko mu gihe bitarakorwa abaturage bagomba kuba bishakira ibisubizo bakajya bikorera ahangiritse cyane.

Yagize ati: "Ku kibazo cy’umuhanda wa Mukamira-Kinyengagi nkuko twabibwiye abaturage uri muri gahunda yo gukorwa ku buryo nta gihindutse ngo hazemo imbogamizi mu kwezi kwa Mutarama 2024 waba watangiye gukorwa, ariko n’abaturage bagiye batunganya ahantu hari ibinogo mu gihe utarakorwa byafasha ndetse nawe uruhare rwe yaba arugaragaje."

Muri aka karere ka Nyabihu abaturage baho bakunze gukora ubuhinzi bw’ibirayi ndetse n’ubworozi gusa usanga bakomeza kugaragaza imbogamizi yo kutagira ibikorwaremezo bibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ibiraro biri muri uyu muhanda byarangiritse

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru