Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Ibikorwa bihuriweho na RDF ndetse na RNP byitezweho kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Tuesday 18 March 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere, mu Mudugu wa Kiyovu, mu Kagari ka Shaki ho mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ibikorwa bihuriweho byateguwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ndetse na Polisi y’u Rwanda, RNP, bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Muri ibi bikorwa kandi hateganyijwe kubakwa ikigo ECD (Ikigo Mbonezamikurire cy’abana bato), aho biteganyijwe ko kizuzura gitwaye Frw 30 000 000, biteganyijwe ko kizuzura mu gihe cy’amazi abari.

Abaturage begerejwe bino bikorwa usibye gushimira inzego za Polisi ndetse na Gisirikare z’ u Rwanda mu kugira uruhare mu iterambere ryabo, nabo bagaragaza ko biteguye kubibyaza umusaruro, nkuko bishimangirwa na Musizi Jean Marie Vianney, utuye mu Murenge wa Jomba na Ayinkaniye Cécile, we utuye mu Murenge wa Shyira.

Musizi yagize ati: "Ku rwego rw’imibereho myiza y’abaturage uyu murenge urabona ko hano hari abana benshi bari bafite ikibazo mu igwingira ry’abana, cyane cyane muziko Akarere ka Nyabihu kaza kuri uwo mwanya, ariko mu gihe umwana azaba ku irerero ntabwo hazabonekami igwingira ry’abana.

Ayinkaniye nawe ati: "Turabifata neza kuko byadushimishije byatumye ibikorwa remezo bigiye kujya bihagera tutavunitse, cyane cyane nkuko umuntu yategaga akagera hano bimugoye akishyura amafaranga menshi cyane, ubu wenda tugiye kubona umuhanda tujye tubibona bitatuvunye.

Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro ibikorwa bitandatunye biteganyijwe muri iyi gahunda, kandi barashishikarizwa kuba mu bambere mu kubungabunga umutekano, ibi bikaba byanagarutsweho na Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Buruta.

Yagize ati: "Ni gahunda yacu twese igamije imibereho myiza y’umuturage, duharanire rero ko iyi gahunda izasiga impinduka nziza ku muturage wa hano turi ndetse ikagirira n’akamaro igihugu cyose muri rusange."

Muri iyi gahunda kandi, hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by’ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, kubakira imiryango itishoboye. Ibi bikorwa bikaba bifite isanganyamtsiko igira iti" Ubufatanye bw’Abaturage n’Inzego z’Umutekano mu Kwizihiza Kwibohora n’Imyaka 25 y’Imikoranire na Polisi y’u Rwanda.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru