Yanditswe Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikataje mu cyerekezo 2050, muri gahunda yuko buri mu mwana wese agomba kwiga mu rwego rwo guca ubujiji, imiryango imwe n’imwe y’Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyabihu, iravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo batabasha kujya ku ishuri ntibanabone ubufasha kugira ngo bagane ishuri.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Jaba ahtujwe abo banyarwanda bamubwiye ko bifuza ko abana babo bafashwa bakajya kwiga kugira ngo mu myaka iri mbere bazagire icyo bimarira ntibazahore basabiriza nk’ababyeyi babo.
Bamwe baganiye na Mamaurwagasabo bavuze ko bibaza ahazaza ku bana babo bakahabura, bagatunga urutoki ubuyobozi bw’inzego zibanze ko batajya babitaho nk’abandi banyarwanda, bityo bagasaba inzego bireba ko bakwiye kubitaho.
Uwitwa Mukapapa yagize ati:"Turiho nabi, turashonje kandi badukuye mu Gishwati dutunzwe no guhiga tukarya umuhigo; abana bacu ntabwo biga, birirwa hano mu rugo ntacyo kurya. Turifuza ko leta yabaha ibikoresho birimo amakayi, imyenda n’inkweto nabo bakajya kwiga nk’abandi, turibaza ni kuki bataduha agaciro?"
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kugira icyo bafashwa bitari amazu gusa bubakiwe ahubwo bakareba n’ibindi bijyanye n’imibereho yabo yazatuma nabo biteza imbere mu gihe kiri imbere.
Manizabayo Celine yagize ati: "Abayobozi batubwiye ko abana bazabashyira mu ishuri turategereza turaheba, ntakundi reka dukomeze tujye twirirwana nabo inzara ikomeze itwicire hamwe hano mu rugo, igihe bazabona ko ari ngombwa bazabajyana mu ishuri."
Mu nzozi aba baturage bafite ngo ni uko aba bana baramutse bize bashobora kuzabagirira akamaro mu myaka iri mbere ndetse bakazaba n’abayobozi b’ahazaza ku buryo bazakurira mu mibereho myiza itandukanye niyo ababyeyi babo bakuriyemo yo gusabiriza.
Mu bindi bibazo by’ingutu aba baturage bavuga ko bafite, ngo baracyahezwa mu kwivuza, aho bajya kwa muganga bakanga kuvurwa ngo nta bwishingizi bafite kandi baba bazi ko leta yabishyuriye Mituweli kuko bari mu cyiciro cyo gufashwa ndetse ngo bamwe bibaviramo kubura ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette, ntiyashatse kugira icyo avuga kuri iki kibazo kuko Twagerageje kumuhamagara kuri telefone ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubije kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Iyo ugeze ahatujwe abasigajwe inyuma n’amateka ubona barubakiwe inzu zo kwikingamo imvura ariko wakwinjiramo imbere ugasanga baryama hasi , bakifuza ko leta yajya ibafasha ikabaha n’ibiryamirwa.
Umwanda uri ku isonga muri aba baturage, ngo nta nubwo abajyanama bubuzima babageraho mu bijyanye no kubaganiriza mu bijyanye n’ubuzima baka bifuza ko ihezwa n’akato bakorerwa kavaho.


















