Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ntabanganyimana Beatrice n’abana be bane n’umugabo we ubona ko yasaritswe n’inzoga, baratabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko mu myaka 20 ishize babayeho banyagirwa bitwa ko baryamye mu nzu, aho bacumbitse mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Kabatwa, Akagari ka Gihorwe mu mudugudu wa Kaminuza.
Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe, uvuga ko iyo nzu babamo itagira icyumba nayo ari uwayibatije ngo bayikingemo, inzozi zo kuzabona iyabo bakaba batakizirota, ngo keretse Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni we wakumva ubuzima babayemo akabaha aho kurambika umusaya batanyagirwa nko hanze kuko bategereje ubutabazi ku bandi bayobozi amaso ahera mu kirere.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Kabatwa, mu karere ka Nyabihu, yasanze abagize uyu muryango bataha kuri iryo cumbi rishaje ku buryo bugaragara; ni inzu Ntabanganyimana avuga ko yatijwe n’umuturage witwa Seburimo.
Nyirantabanganyimana agiye gukingura inzu acumbitsemo ngo yereke buri wese ubuzima abayemo n’umuryango we
Kubona aho gukinga umusaya biragoye kuri Ntabanganyimana n’umuryango we, uvuga ko abayobozi bagiye bamubarura kenshi ariko ntibagire icyo bamufasha, cyokoze avuga ko icyo Leta imwishyurira nri ubwisungane mu kwivuza ( mutuele de Sante) gusa.
Igisenge k’inzu uyu muryango uraramo gisa no kurara mu gisharagati
Ntabanganyimana Beatrice mu gahinda kenshi yagize ati "Maze imyaka 20 ndara muri iki cyondo, iyo imvura iguye turara twicaye tukiyorosa utudeyi nkuko nawe ubibona, dore ibi ni ibyobo twagiye ducukura kugira ngo amazi amanukiremo ntajye mu buriri."
Aha Ntabanganyimana arereka umunyamakuru uko abana n’ababyeyi barara mu nzu itagira icyumba, bakinga utudeyi ahakagombye kujya ibyumba
Mu nzu hasi ni ibinogo bihoramo ibizenga by’amazi kuko igisenge gisa no kurara hanze
Ntabanganyimana akomeza avuga ko abayobozi bagiye baza kumwandika inshuro nyinshi ariko yategereje ubufasha none amaso yaheze mu kirere ,akaba ari naho ahera asaba Perezida wa Repulika ubufasha.
Ntabanganyimana yagize ati "Ndasaba Perezida w’Igihugu cyacu ubufasha nanjye nkagira ubuzima nkubw’abandi banyarwanda, byibuze mbonye aho gukinga umusaya nashima Imana. "
Abaturanyi b’uyu muryango nabo bahangayikishijwe n’uyu muryango
Twagerageje kuvugisha bamwe mu baturanyi ba Ntabanganyimana Beatrice maze baduhamiriza imibereho y’uyu muryango.
Twizerimana yagize ati "Uyu muturanyi wacu tumaranye nawe imyaka irimo kurenga 20, hari igihe tumucumbira , iyo imvura iguye leta nirebe uko imugenza nawe agire ubuzima bwiza."
Mukasine yagize ati" Uyu muryango uraduhangayikishije cyane , nawe wabonye mu nzu yabo uburyo hajandamye kubera imvura igwa ikageramo, kandi abayobozi ba mudugudu barabizi ariko ntacyo bakora, no kubona icyo kurya ni hamana, hari igihe tubaha ibyo kurya rimwe na rimwe tukabacumbikira bakugama imvura yahita bagasubirayo."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kavuga muri iki kibazo maze kuri telefone ngendanwa y’umunyamakuru, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana vuba kugira uwo muturage abashe gutuzwa neza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Simpenzwe Pascal yagize ati "Buri mwaka tugira gahunda yo gufasha abatishoboye, ubwo nitumara kumenya uyu muturage aho atuye turakurikurana iki kibazo cy’uyu muturage tugikemure vuba."
Icyitirirwa inzu uyu muryango ubamo ufite icyumba kimwe rukumbi bose bahuriramo, cyokoze bagiye bafata utudeyi bakorami ibyumba bibiri, icyumba cy’abana bose bararana, hakabaho n’icyumba cye n’umugabo ku maso bigaragara ko yasaritswe n’inzoga.
Kurara muri iri cumbi ntaho biba bitaniye no kurara hanze kuko imbeho igutahaho uko yakabaye





















Ibitekerezo
Nizeyimana Jean Bosco 4 March 2022, 22:29
Uwo muryango ukeneye ubufasha.