Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu:Uwari umuyobozi w’ishuri rya Rega ADEPR yatorewe kuba Meya w’Akarere

Monday 14 May 2018
    Yasomwe na

Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu mu gihe cy’inzibacyuho, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018.

Musabimana wari usanzwe ari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yatowe ku majwi 21 kuri 22 angana na 95.5% y’abatoye. Uyu mwanya yari awuhanganiye na Ntirugirimbabazi Jean Marie Vianney ukuriye Urugaga rw’Abikorera muri Nyabihu wagize ijwi rimwe (4.5 %).

Akarere ka Nyabihu kari kamaze iminsi itatu nta buyobozi gafite kuko abayigize bose beguye mu bihe bitandukanye guhera muri Werurwe 2018.

Ku ikubitiro heguye Mugwiza Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, ibaruwa isezera kuri iyo mirimo yayitanze tariki ya 7 Werurwe 2018 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngabo James, weguye ku wa 17 Mata 2018, bose bavuga ko ari impamvu bwite.

Abaheruka ni Uwanzwenuwe Théoneste wari Meya w’Akarere weguriye rimwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, uyu yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Biteganyijwe ko mu minsi 90 hazakorwa amatora y’abayobozi b’Akarere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru