Amavuriro y’ibanze azwi nka post de sante, ni amwe mu mavuriro yashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage kubona ubuvuzi bw’ibanze badakoze urugendo rurerure.
Urugero muri Nyagatare hari amavuriro y’ibanze agera kuri 84 ari mu tugari dutandukanye.
Kimwe mu bikiri imbogamizi muri aya mavuriro kugira ngo akore neza ni ukubona imiti ihagije ndetse no kuyibonera ku gihe nk’uko bivugwa na bamwe mu bayobora aya mavuriro.
Ubwo bahuraga n’itsinda ry’abasenateri bari kuzenguruka mu ntara zitandukanye bareba uko aya mavuriro ahagaze mu gihugu, abayobora aya mavuriro ari mu karere ka Nyagatare baberetse ko ibibazo by’ingutu agihura nabyo mu gutanga serivisi yitezweho.
Umwe yagize ati: "Hari ukuntu tuba dushaka gutanga serivice ariko ugasanga habayeho gutinda kubona imiti; ntabwo ari ibanga umuntu ashobora gutumiza imiti ashaka, kugira ngo umuntu nka rwiyemezamirimo akomeze afashe abaturage bigafata iminsi irenga icyumweru umuntu atarabona imiti, ikaba ari impamvu ituma umuturage atabona serivice uko bikwiye".
Undi nawe ati: "Bakadutegeka imiti dusaba, tugasaba imiti itarenze nk’icumi, urumvu nk’ivuriro riri ku rwego rwa kabiri imiti tuba dukeneye iba ari myinshi, noneho iyo miti wayisaba ugasanga nayo ntiziye ku gihe, wayisaba ikamara nk’ukwezi batarakubwira ngo ngwino iyifate".
Aba bayobozi bavuga ko ibi biramutse bikozwe uko bigomba gukorwa byaganya ibihombo bahura nabyo, kuko rimwe na rimwe abarwayi bajya kwivuriza ahandi harimo n’ahatemewe , rwiyemezamirimo nawe akaba yageraho agafunga imiryango.
Hari uwagize ati: "Iyo nshatse kurangura imiti sinyibonere ku gihe ntabwo nzabona ibyo ntanga kuri wa muturage, kugira ngo nange nzamufashe cyangwa nange ngire icyo nkuramo, ari nayo mpamvu hagaragara bwa bukererwe bigatuma umuntu ashobora gufunga agata ivuriro akagenda, uwihanganye agakomeza agakora"
Undi nawe ati: "Ari umukiriya arahazaharira nange ku rwange ruhande ndahomba, abarwayi bigira ahandi, twe twafunguye ivuriro ukaba ufite nk’imiti ibiri gusa mu ivuriro ariyo uri gukoresha".
Abasenateri bijeje abafite aya mavuriro y’ibanze ko bagiye kubakorera ubuvugizi bityo bagakomeza gukora neza.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, umwe mu basuye akarere ka Nyagatare, mu magambo ye yagize ati: "Noneho rero icyo dukora, kuko mu nteko ishingamategeko dufite inshingano yo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, ari nacyo turimo dukora ubu ngubu, kugenzura imikorere y’amavuriro y’ibanze uburyo ageza serivice ku baturage, tugenda rero dutanga inama. Mwabonye uko tuganira ibibazo biriho tukaba twatanga inama kugira ngo ibishobora kunozwa binozwe, ibishobora kwitabwaho bikorwe ariko nanone ni ubuvugizi".
Ibindi bikiri imbogamizi muri aya mavuriro ni atagerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi, ndetse n’umuriro, ikibazo cyo kutabona amahugurwa ahagije, ibintu nabyo bituma badakora akazi kabo neza.
Muri rusange mu karere ka Nyagatare habarurwa amavuriro y’ibanze agera kuri 84, ibigonderabuzima 20, n’ibitaro 2 ari byo Nyagatare na Gatunda.
Yanditswe na Valens Nzabonimana





















