Abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere ryo mu karere ka Nyamagabe baravuga ko hari bagenzi babo batangiye kurisohokamo kubera umusoro uhanitse, benshi bisubiriye mu buzunguzayi.
Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere aho basaba ko bagabanyirizwa umusoro ngo bitewe nuko ayo bakwa batayabona bityo bamwe bagahitano gukurano akabo karenge bakajya kongera kuzunguza hanze y’isoko.
Clementine ni umucuruzi aragira ati: "Turasaba ko bakatura ibiciro by’ibibanza n’imisoro, nibwo bariya bazunguzayo bose bazaza hano u isoko , ubwo Perezida yaje hano i Nyamagabe nibwo bari badukuriyeho igihumbi ku bihumbi 15,000rwf twishyuye 14,000rwf , urabona ko ibisima byambaye ubusa bose barigendeye natwe mu minsi mike turigendera rwose, ntacyo turimo kubonamo."
Bakomeza bavuga ko uko batangiye bangana bagiye basohoka muri iri soko buhora buhora kubera gutinya umusoro uhanitse cyane.
Undi mucurizi witwa Donatha Nyiraneza yagize ati:"Ibi bibanza byose byari bifite abantu ariko bagiye bisubirira mu buzunguzayi hanze y’isoko, ubuse igishoro cyose ko gishyirira mu misoro, natwe turagende vuba, icyo dusaba nibatugabanyirize dukore ubucuruzi busora ariko bidakabije cyane, urabona imboga zanjye zitarabaye umutuku kubera kubura abakiliya, dukeneye gutabarwa."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Niyomwungeri Hildebrand avuga bakomeza kwigisha abaturage babashishikariza kuza gukorera muri iri soko rya kijyambere bubakiwe bakava hanze y’isoko.
Yagize ati:"Dukomeza kureshya abantu kugira ngo baze bajye mu myanya iri mu isoko, hari bakeya ubona bacururiza hanze y’isoko kenshi ku munsi w’isoko ariko icyo dukora ni ukubigisha bose bakaza gukorera mu isoko, kandi abafite ubushobozibuke hari amahirwe twagiye tubashyiriraho nko kubaha amafaranga y’inguzanyo."
Uyu muyobozi ntiyigeze avuga ku kijyanye n’umusoro uremereye aba bacuruzi bavuga ko aricyo kibazo kibabangamiye yirinze kukivugaho, iyo ugeze muri iri soko riri mu mujyi wa Nyamagabe ubona ibibanza bimwe byahozemo abantu baratashye, ibindi bisima byometseho amatangazo ababwira ko batemerewe kuhacururiza batarasora.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















