Bamwe mu batuye ndetse n’abakoresha umuhanda Tyazo -Kibogora-Kabuga mu isantere y’ubucuru mu Murenge wa Kanjongo, bavuga ko mu masaha ya ni joro abajura bitwikira umwijima bakabambura ibyo bafite cyane cyane amasakoshi na telefone.
Uyu muhanda Tyazo -Kibogora-Kabuga uri mu gace gafatwa nk’umujyi w’Akarere ka Nyamashehe kuko ariho hari isantere ikomeye mu bucuruzi bw’ibintu na serivice, uretse ibyo kandi uyu muhanda uriho ibigo by’amashuri yisumbuye, kaminuza ya Kibogora ndetse n’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Kibogora.
Ibi byose ndetse no kuba hatuwe cyane nibyo bituma uyu muhanda perezida Paul Kagame yemereye abatuye Nyamasheke gushyirwamo kaburimbo uba Nyabagendwa, bagashimira umukuru w’igihugu ko imvugo yabaye ngiro.
cyokoze nubwo washyizwemo kaburimbo bavuga ko kuba nta matara rusangeariyo ntandaro ya bumwe mu bujura bahura nabwo mu masaha ya ni joro.
Niyibigira Honoré ati "Mu gihe cya saa mbiri saa tatu nta muntu waca hano afite telefone mu ntoki ari kuyirebamo kuko bahita bayimushikuza kubera hatabona."
Mukakarangwa Patricie yunzemo ati " Abagore n’abakobwa bagorewe kuri uyu muhanda, baza batwaye telefone nk’iyi ufite ibisambo bikabaturuka inyuma bikayibashikuza tukumva induru iravuze."
bemeza ko ubu bujura butezwa umurindi no kuba nta matara rusange ahari, bagasaba ko hakorwa ubuvugizi akahaboneka.
Umwe muri abo baturage ucururiza iruhande kuri uyu muhanda yagize ati " Biba bigoye ari ni mugoroba,natwe biratubangamira mu gihe abakiriya baba baje bakabambura ibyo bamaze kugura cyangwa bagiye kugura, biraba cyane tuka twasaba ubuyobozi ko bwadushyiriraho amatara kugirango gahunda y’umutekano ibe yagenda ndeza."
Kabanda Appolinaire yagize ati " Ubwo rero hari amatara ntabwo ibyo bisambo byabona uko bibashikuza ayo mateleno. Ubuyozi burabizi ahubo budusaba gushyira amatara kuko ngo zacu."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse avuga ko bari gushaka ingengo y’imari kandi ko uwakwibwa yajya abimenyesha inzego z’umutekano.
Ati "Turi guteganya kuzayahashyira, turimo turashaka amikoro ngo tuyahashyire. hagize uwo bambura telefone ni byiza kwihutira kubigeza ku rwego rw’ubugenzacyaha kugirango bikorweho iperereza."
Umuhanda Tyazo -Kibogora-Kabuga ufite ibirometero 2.3, wuzuye mu mwaka wa 2022
Sitio Ndoli





















