Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Museveni wa Uganda yanenze ONU iri muri Kongo ’guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu bakaba bakomeje gupfa b

Tuesday 29 January 2019
    Yasomwe na

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavugiye mu murwa mukuru Kampala, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko ashidikanya ku kamaro k’umuryango w’abibumbye, ndetse avuga ko leta ya Somalia nta "buyobozi buhamye" ifite.

Yavuze ko Somalia ari urugero rumwe yatanga, ariko yirinda gutanga izindi ngero z’ibindi bihugu "ku mpamvu za diplomasi [imibanire y’ibihugu]".

Perezida Museveni wa Uganda ari ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986
Bwana Museveni yavuze ayo magambo ku wa mbere, mu nama ngaruka mwaka y’abakora mu rwego rw’ubucamanza rw’iki gihugu.
Mu ijambo rye, yanenze ONU, by’umwihariko ku kuba ihagarariwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo "guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu bakaba bapfa nk’isazi".

Muri iryo jambo rye, Bwana Museveni yanagaragaje amakenga ku mutekano bivugwa ko wagaruwe n’ubutumwa bw’ingabo za ONU zikorera muri Kongo buzwi nka MONUSCO.

Yagize ati: "Ugiye muri Mali, ukajya n’aho handi hose, ndetse no muri Nigeria. Hari ibibazo bikomeye. [No muri] Tchad. Ariko hano twe twashinze inkingi y’umutekano".

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Economist, ikigero cy’ibyaha muri Uganda kiraringaniye nubwo ibikorwa by’ubujura bikomeje kwiyongera. Iki kinyamakuru cyongeraho ko umutekano mucye wahindutse ikibazo cya politiki muri iki gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru