Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyamasheke: Barataka igihombo batewe no kuba ikusanyirizo ry’amata rimaze imyaka 4 ridakora

Monday 12 May 2025
    Yasomwe na

Abatuye mu murenge wa Bushekeri bavuga ko batakibona aho bajyana amata kuko ikaragiro bahawe muri 2018 hashize imyaka 4 rifunze imiryango. Ni mu gihe abanyamuryango bakoperative Giramata bavuga ko igihombo bagitewe n’imicungire mibi, igiciro cy’urugendo bajyana amata ku ikaragiro rya giheke ndetse no kubuzwa gukora ikivuguto.


Sirikare Sylvestre umwe mu banyamuryango b’iyi koperative Giramata yagize ati " Byatangiye neza dukusanya amata maze tukayakoramo ikivuguto kuburyo twayacuruzaga n’imodoka ziturutse i kigali zatuguriraga, ikibazo cyavutse ubwo badutegekaga guhagarika gukora ikivuguto tugatangira kohereza amata mu ikaragiro rya Giheke. Giheke batangiye gutwara amata ariko nyuma baza kubihagarika akaba ari twe tuyajyanayo maze ugasanga igiciro cy’urugendo kiri hejuru yayo tugura amata. Urebye icyo nicyo cyadukomereye."


Ikusanyirizo rya Koperative Giramata rimaze imyaka ine rifunze.

Onesphore Mushinzimana avuga ko iyi koperative igikora yashoboraga kubona ibihumbi 60 Frw buri kwezi, amezi 10 akajya gushira amaze kubonamo ibihumbi 600 Frw akayagura umurima cyangwa akishyurira umwana ishuri.


Ati “Ariya mafaranga yahombejwe inzego z’ubuyobozi nizo zibifite mu biganza."

Mu 2018 nibwo aborozi bo mu Murenge wa Bushekeli barimo abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda naborojwe numuryango Heifer International bishyize hamwe bashinga koperative ikusanya ikanacuruza amata.


Gufunga kw’iyi koperative byahombeje abanyamuryango biyi koperative.

Iyi koperative yatangiye ikora neza ikanacuruza amata ikunguka, ariko nyuma ngo yaje guhomba biturutse ku micungire mibi ndetse hiyongeraho nuko babujijwe kongera gukora amata y’ikivuguto, maze bategekwa kujyana umukamo bakusanyije ku ikaragiro rya Giheka, riherereye mu karere ka Rusizi. baahamya ko ariho havuye igihombo.


Nyiransabimana Beatha wo mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeli, wari umunyamuryango wa Koperative Giramata, avuga ko iyi koperative igikora yakamaga litilo zirindwi akazigemura kuri koperative, ariko ubu hamwe na baganzi be babura aho bajyana umukamo wabo, bikaba byaratumye intego bari barihaye batarayigezeho.


Yagize ati " Twabonaga amafaranga menshi tugitangira kuko njyewe nazanaga litiro 7 ariko ubu barampenda kuko binangora kwirirwa nshaka aho bazingurira sinjye njyenyine gusa twese biratugora."

Sirikare Sylvestre yunzemo ati" intego ntabwo twayigezeho kuko twifuzaga ko tuzahashyira kantine ndetse ibiryo by’amatungo n’imiti kugirango umworozi naza abone ibyo byose azishyure ku mukamo yagemuye. Turasaba ko badufasha tukongera tugakora neza."


Ubuyobozi buhakana izindi mpamvu zose bavuga bukemeza ko igihombo cyaturutse ku micungire mibi yabayoboraga koperative cyakoze ngo buri gukora ibishoboka byose ngo iri kusanyirizo ry’amata ryongere rikore.


Ikusanyirizo ryari ryafunguwe mu 2018 rimaze imyaka 4 ridakora kubera imicungire mibi.

Habarurema Cyprien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bushekeri yagize ati "Urebye ni imicungire yabari abayobozi babo, urebye ni igihombo. Nta wigeze ababuza kubyo bakoraga, turi kubafasha kubyo bakoraga ndetse n’umufatanyabikorwa Heifer international iri gushaka kuvugurura imikoranire n’umurenge kuburyo mubyo bazadufasha niriya koperative irimo."

Koperative Giramata mu bugenzuzi yakorewe byagaragaye ko uwari umuyobozi wayo yayihombeje asaga miliyoni 4 n’amafaranga y’u Rwanda.


Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru