Monday . 7 September 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

Nyamasheke: Yagiye gucyura ihene ahasiga ubuzima

Friday 22 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Umugore witwaga Nyirantezimana Beatrice wo mu karere ka Nyamasheke yaraye asanzwe mu mugezi yapfuye, bikekwa ko yarohamye.

Uyu mubyeyi wo mu murenge wa Bushekeri w’imyaka 46 yapfuye ubwo imvura yari irimo kugwa kuri uyu wa Kane tariki ya 21.

Mu masaha y’umugoroba yagiye gucyura ihene ye yari yaziritse mu murima w’icyayi agezeyo asanga umugezi uri muri uwo murima wuzuye amazi aramutembana ahasiga ubuzima, nkuko ikinyamakuru mamaurwagasabo cyabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukankusi Athanasie.

Visi meya yagize ati: "Icyateye urupfu rw’uyu mugore, yagiye gucyura ihene asanga umugezi wuzuye amazi aramujyana, abantu babonye uwo mugore atinze bajya kumushakisha babona umutaka yari yitwikiriye, umurambo we nawo bawubona nyuma aho amazi yari yawutembanye"

Muri ibi bihe by’imvura inzego z’ubuyobozi ziraburira abaturage kwitararika, yaba abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kwirinda gukora ingendo mu gihe imvura irimo kugwa.

Nyakwigendera asize abana n’umugabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru