Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Umugore witwaga Nyirantezimana Beatrice wo mu karere ka Nyamasheke yaraye asanzwe mu mugezi yapfuye, bikekwa ko yarohamye.
Uyu mubyeyi wo mu murenge wa Bushekeri w’imyaka 46 yapfuye ubwo imvura yari irimo kugwa kuri uyu wa Kane tariki ya 21.
Mu masaha y’umugoroba yagiye gucyura ihene ye yari yaziritse mu murima w’icyayi agezeyo asanga umugezi uri muri uwo murima wuzuye amazi aramutembana ahasiga ubuzima, nkuko ikinyamakuru mamaurwagasabo cyabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukankusi Athanasie.
Visi meya yagize ati: "Icyateye urupfu rw’uyu mugore, yagiye gucyura ihene asanga umugezi wuzuye amazi aramujyana, abantu babonye uwo mugore atinze bajya kumushakisha babona umutaka yari yitwikiriye, umurambo we nawo bawubona nyuma aho amazi yari yawutembanye"
Muri ibi bihe by’imvura inzego z’ubuyobozi ziraburira abaturage kwitararika, yaba abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kwirinda gukora ingendo mu gihe imvura irimo kugwa.
Nyakwigendera asize abana n’umugabo.