Papa Leo XIV aratangira kuri uyu wa Kane uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’Ubutaliyani kuva yatororwa muri Gicurasi, aho agiye muri Turukiya mu rwego rwo kuganira ku mahoro no gushimangira ubumwe bw’amadini. Mu murwa mukuru Ankara, biteganyijwe ko arahura na Perezida Recep Tayyip Erdogan ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye, mbere yo gukomereza i Istanbul.
Uyu muyobozi w’Idini Gaturiki ku Isi rifite abakirisitu bagera kuri miliyari 1.4 ni bwo bwa mbere agiye mu mahanga, uruzinduko rwe ruhanzwe amaso n’itangazamakuru mpuzamahanga, kuko abanyamakuru barenga 80 bamuherekeje. Papa Leo, wamamaye mu buryo avugana n’itangazamakuru buri cyumweru, yahisemo gukoresha Icyongereza ururimi rwe kavukire kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi.
Mu ijambo rye rya mbere muri Turukiya, biteganyijwe ko azibanda ku biganiro bihamye hagati ya Kiliziya Gatolika n’Abisilamu, mu gihugu kirimo Abakristo bangana na 0.1% by’abaturage miliyoni 86, benshi muri bo bakaba Abasunni. Ategerejweho no kugaragaza uko abona umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, akarere gakomeje kurangwamo n’intambara.
Nubwo hari ibibazo by’abantu bafungwa bazira kurwanya ubutegetsi, ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu ndetse n’akarengane kavugwaho Abakristo bo muri Turukiya, Papa azagenda yitonze mu biganiro bye na Erdogan. Vatican ivuga ko ikomeje gushaka kubaka umubano mwiza na Ankara, by’umwihariko kubera uruhare rwa Turukiya mu kwakira impunzi zisaga miliyoni 2.5 z’Abanya-Siriya.
Mu Ankara, Papa Leo azanasura imva ya Mustafa Kemal Ataturk, washinze Repubulika ya kisekurari ya Turukiya, ahantu hafite agaciro gakomeye mu mateka y’igihugu.
Impamvu nyamukuru y’urugendo rwe ni ukwizihiza imyaka 1,700 y’Inama ya Nisea yabaye mu 325 AD, inama ya mbere y’iyobokamana yahuriyemo abayobozi b’amadini atandukanye. Uku kuzirikana iyi myaka ni umuhango azafatanyamo n’Umupatriarika Bartholomew wa Constantinople, umuyobozi mukuru w’Abatorodoksi ku isi, bakaba bitezweho gusinya itangazo rihuriweho rigaragaza ubushake bwo kongera ubumwe bw’Abakristo.
Papa Leo yavuze ko iyi ari ’’amahirwe akomeye yo gushyigikira ubumwe bw’Abakristo bose”, mu gihe cy’ubwicanyi n’intambara, cyane cyane intambara ya Ukraine, bwongereye umwiryane hagati ya Patriakarate ya Moscow na Constantinople.
Ni ubwa gatanu Papa asuye Turukiya, nyuma ya Paul VI (1967), John Paul II (1979), Benedict XVI (2006) na Francis (2014).
Ku Cyumweru, Papa Leo XIV azakomereza urugendo rwe muri Libani igihugu gifite amadini atandukanye, gishegeshwe n’ibibazo by’ubukungu ndetse na politiki kuva mu 2019, kandi giherutse kugabwaho ibitero n’Ingabo za Israel nubwo hari amasezerano yo guhagarika imirwano.






















