Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Perezida Ashraf Ghani wa Afoganistani yahunze igihugu nyuma yo gusumbirizwa n’Abatalibani

Sunday 15 August 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Afoganistani, Mohammad Ashraf Ghani Ahmadzai, yahunze igihugu nyuma yo kubona ko ingabo z’Umutwe w’Abatalibani zimusumbirije zishaka gufata ubutegetsi zikigarurira igihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru byanditse ko amakuru y’ihunga ry’Umukuru w’Igihugu Ashraf Ghani yatangajwe n’uwahoze ari Vice Perezida Abdullah Abdullah kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021.

Perezida Ashraf Ghani akuyemo ake karenge nyuma yo kubona ko ingabo z’Abatalibani zageze mu Murwa Mukuru Kabul zambariye guhigika ubutegetsi bwe.

Uyu Vice Perezida M. Abdullah ni nawe uyobora inama Nkuru ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri Afoganistani.

Abatalibani bongeye kuzamura umutwe nyuma yuko Amerika ikuye ingabo zayo muri Afoganistani ku busabe bw’igihe kirekire bw’Abatalibani n’Afoganistani ku ngingo yo kuzana umwuka mwiza no guhosha intambara.

Ibumoso ni Perezida Ashraf Ghani, iburyo ni Vice Perezida M.Abdullah Abdullah

Ku butegetsi bwa Trump ni bwo icyo gukorwa cyatanguye gushyirwa mu masezerano, ingabo za Amerika zivayo, iza nyuma zihashingura ibitenge ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden uriho.

Gusa byabaye nk’agakino umutalibani yashakaga gukina America none akaba amaze kwigarurira ibice hafi ya byose by’igihugu n’ibikorwaremezo bikomeye bituma Perezida Ashraf Ghani nawe abona ko afite gahunda yo kumukura ku butegetsi no kuba yabusigaho agatwe akuramo ake karenge.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru