Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu

Tuesday 1 February 2022
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda anashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango uba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro yari iya 28, tariki ya 1 Gashyantare 2022, ku insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bageze ku Gicumbi cy’Intwari baherekejwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Hakurikiyeho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko hazirikanwa ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite igihugu bishimira.

Yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo igihugu gihanze amaso bityo bagomba guharanira kuba Abanyarwanda bazima.

Ati “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidali y’igihugu n’impeta by’ishimwe, Godeliève Mukasarasi yavuze ko iyi nshuro kuzirikana ubutwari byahawe umwihariko wo gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Ubutwari bw’abanyarwanda ni agaciro kacu ariko cyane cyane urubyiruko rukagira bya bikorwa by’ubutwari kuko aribo ejo bazaba barimo abayobozi bitangira igihugu ndetse bakanoza imikorere y’igihugu."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru