Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Perezida Kagame yahagarariwe na Dr. Ngirente mu muhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou N’Guesso

Friday 16 April 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yatumye Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edourd guhagararira u Rwanda mu muhango w’irahira rya Perezida wa muri Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, wongeye gutsindira uwo mwanya mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu kwezi gushize.

Perezida N’guesso amaze imyaka 36, ndetse yari aherutse kongera gutsinda amatora ku majwi 88%. Icyo gihe umwe mu bo batavuga rumwe bari bahanganye, Guy Brice Parfait Kolelas, yahitanywe na Covid-19 mbere gato y’uko amatora arangira.

Uyu mugabo w’imyaka 77, ni umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi ku mugabane w’Afurika, igera kuri 36, dore ko yanahinduye itegeko nshinga ry’icyo gihugu mu 2005, rikamwemerera kwiyamamaza muri manda zirenze imwe ndetse rikanakuraho imbogamizi yabuzaga abantu bafite imyaka iri hejuru ya 70 kwiyayamariza kuyobora igihugu.

Mu myaka yose amaze ku butegetsi, anengwa ko nta kintu gifatika yagejeje ku gihugu cye nyamara ari igihugu kinini, gifite abaturage bacye batarenze miliyoni esheshatu, kikagira umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro na peteroli, ariko ruswa, icyenewabo n’ibindi nk’ibyo bikaba byaradindije iterambere.

Congo Brazaville ni kimwe mu bihugu biri mu byago byo kuzananirwa kwishyura amadeni gifite, cyane cyane y’Ubushinea kuko umwenda wacyo wamaze kuruta umusaruro mbumbe w’icyo gihugu, aho ugeze ku 105% byawo, n’ubwo nta bikorwaremezo bifatika byubatswe muri ayo madeni.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru