Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano

Wednesday 30 December 2020
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye ukwiyemeza, ubwitange n’umuhate waranze Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’izindi Nzego zishinzwe umutekano mu mwaka wa 2020, nubwo waranzwe n’ingorane zitandukanye zirimo n’icyorezo cya COVID-19.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’irye bwite, Perezida Kagame yifurije abagabo n’abagore bakora mu Ngabo z’Igihugu n’Inzego z’umutekano mu Gihugu kuzagira ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2021.

Yakomeje agira ati: “Nzirikana agaciro k’ubwitange mugaragaza mu kuzuza inshingano no gusigasira indangagaciro zikomeye z’Igihugu cyacu. Abaturage b’Igihugu cyacu bakwiriye kurwanirirwa, ndetse mu gihe bibaye ngombwa bakanitangirwa.”

Yakomeje avuga ko intangiriro z’umwaka mushya ari cyo gihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, ashimangira ko umwaka ushize utari woroshye na busa.

Yongeyeho ko ibyo bitabujije abagize Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano guhangana n’ingorane igihugu cyahuye na zo, harimo n’icyorezo cya COVID-19, bashikamye kandi banoza umurimo uko bikwiye.

Ati: “Igihugu cyacu kirabashimira ko mugikorera.

By’umwihariko ndashimira ingabo zacu ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.
Ntabwo byoroshye kuba mutari kumwe n’imiryango mu bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira ubwitange mushyira mu kubungabunga amahoro ku mugabane wacu no hanze yawo.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko umwaka mushya wa 2021 uzasaba gukomeza ubwitange, imyitwarire myiza, kwigirira ikizere no gukora cyane nk’uko ari ibisanzwe bimenyereweku nzego zishinzwe umutekano.

Yashimangiye ko kurinda imibereho myiza n’umutekano by’Abanyarwanda ari wo muhamagaro wabo w’ingenzi, ati: “Muri mu ngenzi Igihugu cyacu cyirata.”
img1118|center>

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru