Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Impuguke ziga ku iterambere rya Afurika

Wednesday 20 January 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku iterambere rya Afurika yahurije hamwe abanyeshuri, abarimu, n’abandi bakozi bo muri Kaminuza ya Harvard, mu Ishami ry’Ubukungu.

Iyi nama yateguwe na Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiswe ‘Africa Rising Seminar’. Yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho rizwi nka ‘Video Conference’, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Perezida Kagame ari gutanga ibitekerezo ku byerekeranye n’ubuyobozi mu nama ihuza abanyeshuri, abarimu, n’abandi bakozi bo muri Kaminuza ya Harvard, Ishami ry’Ubukungu.”

Mu bandi batanze ibiganiro muri iyi nama harimo Hakeem Belo-Osagie, Umucuruzi wo muri Nigeria, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Metis Capital Management LLC gitanga serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’Ishoramari.

Uyu mushoramari wigeze gushyirwa ku rutonde rwa Forbes n’umuherwe wa mbere muri Afurika, ni umwe mu bize muri Kaminuza ya Havard by’umwihariko mu Ishami ry’Ubukungu.

Undi watanze ikiganiro muri iyi nama ni Andy Zelleke, umwarimu mu Ishami ry’Ubukungu muri Kaminuza ya Havard.

Perezida Kagame asanzwe ari mu bayobozi bajya batanga ibiganiro muri Kaminuza ya Harvard, aho nko mu 2017, yatanze isomo rijyanye n’ubukungu buciriritse mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2016 yatanze ikiganiro agaruka ku kuba iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha kuri gahunda za Leta n’inkunga.

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 54 bongerera ubumenyi bwabo mu miyoborere mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Harvard, aho bari baje kwigira ku iterambere, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi u Rwanda rwagezeho.

Aba bayobozi bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu bari barimo abayobora ibigo n’inzego zitandukanye mu bihugu 16, bahugurwa n’ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard muri porogaramu yaryo yo gutanga ubumenyi ku bayobozi ba Afurika bubafasha guteza imbere ibigo bakoreramo n’igihugu muri rusange, izwi nka SEPA.

Kaminuza ya Harvard ifatwa nk’imwe mu za mbere ku Isi, iherereye mu Mujyi wa Boston, ikaba izwiho guhugura abayobozi ndetse n’abandi bantu batandukanye bihugura ku Miyoborere, Politiki ndetse n’Ubukungu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru