Perezida w’u Burundi Gen. Evariste Ndayishimiye yatangaje ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda urimo agatotsi hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo wongere ubashe kumera neza, agaragaza ko afite ikizero ko mu minsi ya vuba ibibazo biwubangamiye bizaba bimaze kuvanwa mu nzira.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru Tariki 24 Mutarama 2021 ubwo hatorwaga Umunyamabanga Mukuru wamusimbuye mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko umubano w’u Burundi n’ibihugu by’amahanga umeze neza usibye uw’u Burundi n’u Rwanda. Gusa yavuze ko hari ibiri gukorwa kugira ngo uwo mubano w’ibihugu bifatwa nk’abavandimwe ubashe kumera neza.
Ati”Turimo kubona Umubano mu gihugu umeze neza,igihugu cy’igituranyi nicyo bimeze nk’ibirikugenda biguru ntege,ariko tugeze ahantu hashimishije.Ubu tumaze kubona ko Icyo dupfa cyamaze kumenyekana bakizi natwe tukizi Kandi bagicyemuye murabizi ko bariya ari abavandi.
U Rwanda dusangiye byinshi dusangiye uniform dusangiye ururimi,ntibikwiye ko twabaho mu makimbirane ariko Ngira ngo kubera ko turi ababyara tuba turi kubyaruzanya”.
Yakomeje agaira ati”Baravuga bati ubonye abavandimwe barwana ntuzajye hagati kuko ubwabo baba bazi Icyo bapfa kandi bahita bagikemuye.Mwene wanyu niyo yaba aje kugukubita agafuni,arahindukira akagukubita umuhini.Njye mfite ikizere kinini cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana”.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo mu Burundi hageragezwaga gushaka guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Nkurunziza.
Kuva icyo gihe ibihugu byombi byakomeje gushinjanya guhungabanya umutekano kuri buri ruhande aho u Butundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi,ariko u Rwanda rukabyamaganira kure, ahubwo rukagaragariza u Burundi ko bucumbikira ndetse bukanaha inzira abahungabanya umutekano warwo.
















