Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

RDF NA JDF BATANGIYE IBIKORWA BYO GUSANA INYUBAKO ZASENYWE N’UMUYAGA WISWE MELISSA

Tuesday 20 January 2026
    Yasomwe na

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije n’abo mu Ngabo za Jamaica (JDF), batangiye ku mugaragaro imirimo ihuriweho yo gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza mu mujyi wa Montego Bay, mu Ntara ya St James.

Iyi mirimo yatangijwe no gusana no kongera kubaka inzu z’abaturage bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa, bikaba ari intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza.


Abahanga mu bwubatsi mu gisirikari cy’u Rwanda batangiye ibikorwa byo kubaka.

Ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza.


Ingabo za Jamaica ku bufatanye na RDF mu bikorwa byo kubaka.

Bifashishije ubumenyi mu by’ubwubatsi, Ingabo za RDF na JDF bari gusana inzu zangiritse, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’ubutabazi muri Jamaica, Colonel Moses Kayigamba, yavuze ko inshingano izi Ngabo zifite zirenze gusa gusana ibikorwa remezo, kuko inagaragaza agaciro k’ubufatanye n’ubumwe n’abaturage ba Jamaica, no gutanga umusanzu mu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza mu gihe kirambye. Yemeje ko imirimo yo gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo iri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze za Jamaica ndetse n’Ingabo z’iki gihugu, hagamijwe ko inkunga itangwa ihuzwa n’ibyihutirwa ndetse na gahunda y’igihugu cya Jamaica yo guhangana n’ingaruka zatewe n’ inkubi y’umuyaga wa Hurricane Melissa.

Kohereza Itsinda ry’abasirikare bafite ubuhanga mu by’ubwubatsi muri Jamaica bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira ubumwe, ubufatanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga, mu guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu.


U Rwanda rwohereje abahanga mu bwubatsi (Engeenering Brigade) muri Jamaica.

Amafoto





Gukomeza ibisenge ni imwe mu ngamba zo guhangana n’umuyaga.

Ivomo: RDF

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru