Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

RED Tabara itewe impungenge n’Abanyecongo kubera basirikari 600 boherejweyo

Monday 22 August 2022
    Yasomwe na

Umutwe witwaje intwaro w’Abarundi Red Tabara ufite ibindiro mu Mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, watangaje ko utewe inkeke n’Abanyecongo nyuma yuko ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byemeje kohereza ingabo muri Congo mu buryo bwo kugarura amahoro mu Ntara ya kivu y’Amajyaruguru.

Ku wa 15 Kanama nibwo ingabo 600 z’Abarundi zerekeje muri Congo, gusa uyu mutwe wa RED Tabara uvuga ko izi ngabo zagiye gufasha izindi kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo mu myaka myinshi ihamaze ihakorera.

Bavuga ko ntakeza kazo kuko ingabo z’Abarundi ngo icyo zikora ari ugusahura no guteza imfu ku baturage.

Ibyo babivuze bashingiye ko ngo n’ubundi zajyaga zisahura zikanateza imfu z’abaturage mu gihe zabaga zihanganye n’uyu mutwe muri kivu y’Epfo mu gihe zabaga zihanganye na RED Tabara.

Kuri uyu munsi RED Tabara yashyize hanze itangazo rigira riti: “Ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwohereje umutwe w’abasirikare 600, bongerewe muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo barwanye ku mugaragaro imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’ikomoka mu mahanga, ariko by’umwihariko RED Tabara.”

Uyu mutwe uvuga ko abawugize beguye intwaro kubera ko bashakaga ko Uburundi bugira amatora anyuze mu mucyo, y’ubwisanzure kandi yimakaza demokarasi. Mu gihe kandi ngo Uburundi butaremera uyu mutwe ntagahunda ufite yo gushyira intwaro hasi, ngo uzakomeza kurwanira uburenganzira bwabo.

Amakuru dukesha Bwiza, avuga ko wibaza niba abayobozi ba EAC bemeje ko ingabo z’Uburundi zijya muri Congo kurwanya iyi mitwe bazirengera n’ingaruka zizateza mu gihe zizaba zihiga uyu mutwe muri kivu y’Amajyepfo.

RED Tabara yabayeho muri 2015, igihe havukaga imvururu no kutumvikana kw’Abarundi kuri manda yanyuma ya Pierre NKURUNZIZA wayoboye Uburundi kugeza ubwo yapfaga muri 2020.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru