Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

RUTSIRO: Abaturage baravuga ko bari kubarirwa imisoro ku nyubako zasenywe

Tuesday 27 January 2026
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, basaba ko barenganurwa nyuma y’ikorwa ry’umuhanda uturuka ahitwa ku Isusho ugana ku Kariba, nyuma yo gusigwa mu manega.

Aba baturage bo mu Kagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro, bagaragaza ko hari uburyo bareganyijwe n’ababishinzwe mu buryo bukomeye, nyuma yaho ibikorwa bigendanye n’ikorwa ry’uyu muhanda bibashyize mu manegeka, hanyuma ngo ntibabarirwe nka bagenzi babo hanyuma bishyurwe nyuma yo gusigwa mu manegeka.

Umwe muri aba baturage ahagaze muri uyu muhanda uri gukorwa, hafi namwe muri aya mazu yangijwe n’ikorwa ryawo yagize ati "Ibi bintu twabonye harimo no guhohoterwa, kuko bishyuye amazu basimbuka, bamwe barabishyura abandi baradusenyera, kudusenyera rero batatwishyuye ndabona harabayemo guhohoterwa".

Agaragaza kandi ko afite impungenge ko leta iri kumubarira imisoro kandi yarasenyewe muho yakoreraga, ndetse yiteze ingaruka mbi zishobora kumugeraho nk’ubukene, niba iki kibazo kidakemuwe.

Ati"bari kumbarira imisoro ntari gukora kandi aribo bansenyeye".

Mu buryo bugaragarira amaso inzu zabo biboneka ko zasizwe ku gasi, nyuma yaho ikorwa ry’uyu muhanda ribasatiriye, iki ubwacyo bakakigaragaza nk’ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo kandi kibabangamiye mu buryo bukomeye.


Umuturage yerekana uko ikorwa ry’umuhanda ryangije imitungo yabo.

Undi nawe agaragaza ko yasizwe mu manegeka ndetse akagaragaza mpungenge ko inzu yabo ishobora kugwa kandi batarayibariye.

Yagize ati "Nawe uri kubireba, iyi nzu yacu, urabona ko inegetse, bamaze kuyinegaka, yagwa kandi batarayibaze."

Nubwo ntacyo buragikoraho gifatika, ariko iki ni ikibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza bugaragaza ko buzi kandi bufite mu mpapuro, ariko ngo naba baturage bazabarirwa imitungo yabo yangijwe kubera ikorwa ry’uyu muhanda nabo bishyurwe, nkuko bigarukwaho na Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza.


Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza.

Yagize ati" Ariko raporo twarazikusanyije, z’abantu bagiye basigara mu manegeka, kuko biterwa nuko umuhanda uzaba uteye hari igihe bagera ahantu bakabona ko umuhanda utazahagera, noneho batangira gukora bikaba ngombwa naya mazu yasigaye babona ko nayo agomba kuzavamo.

Yakomeje agira ati" Ni ibintu byaje bigaragara nyuma, abo tugenda tubona nyuma nabo barabarigwa nta kibazo".

Uyu muhanda uturuka ku ishusho ugana i Kariba ureshya n’ibirometero bigera kuri 3 na metero 400, naho inzu zigera kuri 17 zikaba zarashyizwe mu manegeka kubera ikorwa ry’uyu muhanda.


Umwe muri bano baturage ahagaze muri uyu muhanda uri gukorwa, hafi namwe muri aya mazu yagizwe amanegeka n’ikorwa ryawo.

Ni mu gihe kandi Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha abaturage kujya bahabwa ingurane ku mitungo yabo batabanje gusiragizwa, ariko iki kibazo bigaraga ko kikigara hirya no hino mu Rwanda, bityo kikagira ingaruka mu iterambere ndetse no ku mibereho muri rusange by’umwihariko ku bene iyi mitungo.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru