Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rihanna niwe muhanzikazi ukize ku isi

Wednesday 5 June 2019
    Yasomwe na

Rihanna niwe muhanzikazi ukize ku isi

Olive MUKAHIRWA

Umuririmbyikazi, umunyamideri, umunyabugeni, umugore wa mbere w’umwiraburakazi wayoboye inzu y’ubudozi y’igiciro gihanitse, Rihanna amaze guca agahigo ko kuba umuhanzikazi ukize kurusha abandi ku isi, n’akayabo ka miliyoni 600 z’amadorari. Ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru Forbes.

Ku myaka y ‘amavuko 31, Robyn Rihanna Fenty yamaze gutambuka ku bahanzikazi bagenzi be bahoraga bamuza imbere mu mutungo aribo Madonna kuri ubu ufite umutungo wa miliyoni 570 z’amadorari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadorari, na Beyonce ufite miliyoni 400 z’amadorari.

Umutungo munini wahesheje Rihanna kuza ku isonga waturutse mu bitaramo bitandukanye yakoze hirya no hino ku isi no kugurisha indirimbo ze, ariko kandi hakiyongeraho n’umutungo yinjiza awukuye mu nzu y’imideri ye izwi nka Savage X Fenty.

Mu 2003 nibwo uyu muhanzikazi : Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbade yinjiye mu ruhando rwa muzika, ariko ahita atangira no kubifatanya no kumurika imideri n’ubwiza aho akorana n’ikigo cyo mu Bufaransa cya LVMH mu bucuruzi bw’imyambaro, inkweto n’ibindi bijyana n’imyambaro. Icyo kigo kikaba gikorera i Paris mu Bufaransa.

Mu gukorana n’icyo kigo, Rihanna ahamya ko yungutse cyane birenze uko yabitekerezaga akemeza ko amadorari yinjiza atazigera amubuza gukomeza gukora cyane ahubwo azakomeza kumusunikira gukora ibintu byose akunda kandi bizamugeza ku gukabya inzozi yarose kuva akiri umwana muto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru