Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Rubavu: Abacuruzi bafite imyaka 50 kuzamura bari guhabwa urukingo rwa COVID-19

Tuesday 13 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe samuel

Abacuruzi bo mu Mujyi wa Rubavu bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 50 bari guhabwa urukingo rwa Corona virusi mu rwego rwo kubarinda ibyago byo kwandura cyangwa kuzagazwa n’iki cyorezo kirimo no kwihinduranya ku isi no mu rwanda.

Izi nkingo ziri guhabwa abacuruzi cyane n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu bantu batandukanye harimo ku kigo nderabuzima cya Gisenyi no kuri sitade Umuganda.

Radio Rwanda yatangaje ko ku kigo nderabuzima cya Kigufi cyo mu murenge wa Nyamyumba hari gutangirwa inkingo hari umubare munini w’abaje gufata urukingo cyane ko muri uwo murenge hagiye haboneka abarwaye covid-19 cyane.

muri uwo murenge wa Nyamyumba, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga hagaragaye abantu 182 barwariye mu ngo, ubu bakaba bageze 101 bakirwariye mu ngo gusa nabo bari guhabwa urukingo.

Muri iyi minsi mu Rwanda biri kugaragara ko hari kwiyongera umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirusi, aho mu ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga 2021 handuye abantu 772 mu bipimo 6677 byafashwe mu masaha 24, hapfa abantu 22 kandi kikibasira abari mu myaka yigiye hejuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru