Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Karongi: Abahinzi b’imboga n’imbuto baracyagorwa no kubona umurama

Tuesday 27 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bakora ubuhinzi bw’imboga mu karere ka Karongi, bavuga ko bakigorwa no kubona umurama wazo, bakaboneraho gusaba ubuyobozi ko bwabafasha bakazibonera hafi kandi ku gihe.

Aba bahinzi babigarutseho ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’ibikorerwa ry’akarere ka Ruhavu ryari riri kubera mu murenge wa Bwishyura, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024.

Rugeruza Obed, akorera ubuhinzi bw’imboga nk’uwabigize umwuga mu murenge wa Rubengera, nubwo bwamuteje imbere avuga ko bakigorwa no kubona umurama w’imboga agasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakajya bawubonera hafi.

Ati:"Duhinga kinyamwuga, bikera ku buryo bufatika, tugakirigita ifaranga ntiduheranwe n’agahinda k’ubukene, aho twabashije kwiteza imbere, gusa turacyagorwa no kubona umurama wa kokombure, kuko tumaze amezi atandatu tutabowubona ndetse nuw’inyanya wihanganira ibyonnyi ntibawutuzanira uko bikwiriye."

Avuga ko ahinga ku buso bwa are 2 agasaruramo toni zirega 3,5, ngo ibyo bahinga uretse kubaha amafaranga, binabafasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi kuko bahinga banasagurira isoko.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukase Valentine, avuga ko aba bahinzi bagiye kubafasha kubona imirama ku buryo bworoshye.

Ati:"Turaza gufatanya na RAB na Minisiteri y’ubuhinzi ku buryo igihe bakeneye imirama bajya bayibona byihuse."

Akarere ka Karongi gaherutse gushyirwa mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali ku rwego rwa kabiri, gahabwa umwihariko wo kuba akarere k’ubukerarugendo.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru