Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bifuza gukorera ubukerarugendo ku musozi wa Nengo uri mu murenge wa Gisenyi bagaragaza ko bafite imbogamizi z’igiciro cy’amafaranga ibihumbi 10 basabwa nyarama bifuzaga kugira uruhare mu bukerarugendo rw’ibiri ku musozi wabo.
Ubusanzwe kuri uyu musozi wa Nengo nta bukerarugendo bwahakorerwaga ariiko nyuma yaho hashyizwe ibikorwa by’ubukerarugendo, hahise hashyirwaho igiciro cy’amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda ku banyarwanda.
Abahasura ubu usanga bari kuharira ibiryo by’ubwoko butandukanye ndetse no kunywa, bakahasobanurirwa amateka yahabaye ajyanye n’ingabo z’Ubudage (German) ndetse hari n’ahateguriwe gusengera.
Ku itariki 02 Kamena 2024, mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, aka karere k’ubufatanye n’umushinga GIZ, batangije ubukerarugendo ku musozi wa Nengo, muri gikorwa cyiswe "Nengo Hill Trail", aho kugira ngo Umunyarwanda ahagere asabwa kwishyura Frw 10 000.
Icyakora nubwo byasobanuwe ko aha hantu hagiye gufasha mu guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko muri kano karere, bamwe mu baturage ntibabura kugaragaza impungenge zo kwigondera ayo mafaranga.
Umwe muri bano baturage witwa Banzubaze Jean Bosco, abona aya mafaranga ari menshi, agasaba ko iki Giciro cyashyizweho cyagabanywa.
Ati: "Ku muturage usanzwe ni menshi, bagabanyije bajya bahaza; icyakora nk’umuturage usanzwe, nk’umuntu uhaturiye bashyira ku bihumbi bitatu ( Frw 3000) kugira ngo umutarge uhaturiye nawe ajye ahaza".
Undi nawe yavuze ko aya mafaranga ari menshi.
Ati: "Ibihumbi icumi ni menshi, byasaba kubagabanyiriza".
Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko bitewe na serivisi zizajya zihatangirwa we abona atari menshi, gusa avuga ko n’abafite icyo kibazo batakirengizwa.
Ati: "Ntabwo ubukerarugendo bwirukanye abaturage bahasanzwe; abantu bahakoresha nk’inzira bagenda, ntabwo babyishyuzwa, umuntu akwiye kuvuga ki igiciro ko kiri hejuru ashingiye kuri serivisi ahabwa".
Akomeza agira ati: "Bazajya bahamagara umuyobozi wa kompanyi ushinzwe kuhacunga bamubwire ikibazo bafite. Tugomba kubihuza, tukamenya ko ubukerarugendo bufite igishoro, ubu hari kubakwa inzu zo kwakira ababihisemo, bakeneye kwiyakira hariya, hari ibikorwa remezo bigenda byongerwamo, bagomba no kwambika uyu musozi ibiti byiza, mu musozi ukaba mwiza no gukomeza kwita kuri uyu musozi, urumva ko bashyizeo abakozi".
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe byagara ko aya mafaranga acibwa abaturage yaba hari abo abereye umutwaro bazabisuzuma hamwe n’umushoramari, bakareba uburyo baborohereza.
Meya Mulindwa avuga kandi ko abaturage bakwiye kumva ko serivisi zihatangirwa zigomba kwishyurwa, dore ko ngo abazitanga nabo bishyurirwa aka kazi bahakora.





















