Mutesi Scovia
Bamwe mu bahoze muri Koperative Abiyemeje Guhinduka Gisenyi (KOAGUGI) bazwi nk’“Abiyemeje guhinduka” bakoraga uburaya mu karere ka Rubavu bongeye kubusubiramo. Ibi babitewe no kunanizwa n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi zirimo kutambuka umupaka ngo bajye muri kongo aho bakuraga imibereho mu bucuruzi butandukanye bahakoreraga.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw barimo Uwase Veronika wimyaka 46 y’amavuko. Avuga ko yatangiye uburaya kumyaka 18.
Uwase Veronika utagaragara mu maso aganira n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo
Avuga ko uburaya nta cyiza cyabwo, cyane ko azi bagenzi banjye bagiye bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse hari n’abagiye bahitanwa n’izo ndwara. Izo mpungenge agerageze kuzihuza n’izo afite ubu, ko bamwe mubo babukoranaga babusubiyemo kubera kubura indi mikorere byatewe na Covid19, mu gihe mbere bari barabuvuyemo bakibumbira muri koperative. Agira ati “Kuba muri koperative byari byiza pe, nka njye Veronica nacuruzaga imboga n’imbuto muri Kongo. Ariko ubu byarahindutse bituma nsubira no mu buraya kuko nambukiraga ku indangamuntu none ubu barashaka laisser-passer n’igipimo cya Covid 19 kirahenze. Muri make dukeneye gukorerwa ubuvugizi tugafashwa tugahabwa ibyangombwa bitwambutsa umupaka ngo tutongera gusubira ho twari twaravuye habi turi benshi “.
Veronika akomeza avuga ko ku myaka ye kuba akijya mu muhanda gutega abagabo akabajyana mu rugo rwe bitamushimishije. Ni bibi kuko afite abana bamaze gukura kandi harimo abakobwa aribyo byari byaratumye ava mu buraya kugira ngo afashe abana be tutazaba indaya nabo. Yagize ati “abo bagabo tujyana mu rugo hari igihe batwambura tukarwana n’abana bari aho. Urebye turiho nabi pe. Twongeye gukora muri koperative yacu byaturinda ibyo byose ariko mu gihe itarongera gukora turakomeza uburaya kuko niho dukura amaramuko nubwo bigoye”. Utwo tuzu babajyanamo natwo duteye inkeke. No kuraramo ari umugore n’umwana ni ikibazo. Umuntu akibaza iyo hajemo n’undi mugabo. Hirya y’ingaruka zo kutishyurwa ariko n’uburere bw’abana burahangirikira cyane.
Mukeshimana Diane ubu we wujuje imyaka 22 n’abana 2. Avuga ko yatangiye uburaya afite imyaka 16. Yagize ati“nahuriyemo n’ingorane nyinshi zirimo kwamburwa no gukubitwa n’abagabo. Gusa aho ninjiriye muri koperative hari byinshi byahindutse nubwo Covid 19 yatumye mbusubiramo nyuma y’uko koperative yacu ihungabanyijwe na koronavirusi”.
Diane avuga ko we n’abana be babayeho nabi. Ngo nk’ubu afite uruhinja no kubona abagabo biramugora kuko atakibona uko ajya kubatega. Kuko ategereza abo bari baziranye gusa ibyo rero biramugora kubaho. Kimwe na bagenzi be, avuga ko icyo basaba ari ubufasha bw’aho bakorera nko guhabwa ibibanza mu isoko no kuba bakoroherezwa uburyo koperative yabo yakongera igakora neza.
Koperative ituma babaho nk’abandi banyarwanda
Ibikorwa koperative yakoraga mbere ya Covid 19
Umugabekazi Odila washinze koperative KOWAGUGI « abiyemeje guhinduka » avuga ko icyatumye ashinga koperative ari uko yabonaga abakoraga umwuga w’uburaya barahoraga mu mwiryane ndetse bakanahezwa kuri zimwe muri gahunda za leta. Cyane cyane izijyanye n’irangamimerere, bityo bishyira hamwe mu rwego rwo kuvugira bagenzi babo. Yagize ati“Nyuma yo gushinga koperative tworoherejwe n’inzego za leta kugira ngo abana babyawe babashe kwandikwa mu irangamimerere ndetse hanandikwa bamwe mu bakoraga uburaya bari batarigeze bandikwa. Ndetse bamwe mu bataragiraga ibyiciro by’ubudehe nabo barabihabwa”.
Gusa ngo muri Covid19 hari aho batibutswe kandi bari mu buzima bugoye. Umugabekazi agira ati “Nubwo kuba muri koperative twabigiriyemo inyungu nyinshi nko kuba iyo tugize ibibazo twiyambaza akarere kakagira bimwe kadufasha gukemura, ariko twagiye duhura no guhabwa akato by’umwihariko mu gihe cya guma mu rugo. Abakuri b’imidugudu badufata nk’ikibi kiri mu mudugudu wabo.
Abaturanyi nabo usanga baducunaguza ngo duteza umutekano muke nk’igihe umugabo yanze kukwishyura mukarwana.” Ibyo ngo byarabakurikiranye maze igihe cyo gutanga inkunga ku batishoboye muri Covid19, benshi muri bo barahezwa. Bamwe muri bo ngo barihebye, bareka no gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Ibyo byose byaterwaga n’ikibazo cy’inzara. Gusa ngo bashimira Minisiteri y’ubuzima yabagobotse bakongera kubona imiti bakanavuzwa ijana ku ijana.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique we avuga ko abagize iyi koperative bari barahawe ubufasha haba mu biribwa ndetse no gukurikira ubuzima bwabo nubwo ngo nyuma byaje guhinduka bakumva ko hari abasubiye mu mwuga w’uburaya ariko nk’akarere hari icyo kagiye kubikoraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere.
Kuri Odila ngo afite amakuru ko haba hari n’amafranga atangwa na leta afasha abantu bazahajwe na korona akanyura mu nzego z’imidugudu, muri gahunda yiswe Give Direct. Gusa ngo ntabageraho.
Mbere y’uko icyorezo cya koronavirusi kigera mu Rwanda, aba bagize ishyirahamwe ry’abiyemeje guhinduka bakava mu buraya bavuga ko bari bafite ateliye(Inzu badoderamo imyenda n’imitako) bakora ibijyanye n’ubudozi n’imitako bakabicururiza muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo. Ariko ngo aho korona iziye ibikorwa byabo byaradindiye ku buryo koperative isa nkiyasenyutse kuko ngo bibasaba ubuzima gatozi.
Barasaba ubufasha bwagutse
Umuyobozi wa koperative KOWAGUGI Umugabekazi Odila asaba inzego za leta ko bajya babasura bakabashakira n’icyo bakora ndetse bakajya banoroherezwa mu byo bakora. Yagize ati “Hari abana bavuka kubakora umwuga w’uburaya batasubiye kwiga nyuma ya guma mu rugo tuza kubahugura kudoda ubu turi gufasha abana bavuka ku ndaya bagera ku 100 ariko yaba imashini ni nke ndetse naho bigira ni hato. Bityo tukaba tunasaba akarere kacu ka Rubavu kudufasha byibura tukabona sale yo gukoreramo niyo baduha icyumba kimwe mu gakiriro k’akarere.”
Akomeza avuga ko usibye inzego za leta ariko banasaba n’imiryango nterankunga ifasha abagore kuba bagira amafaranga babagenera mu rwego rwo kubafasha ngo biyubake bagabanye uburaya.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique ati“twarabafashaga. Kuba bahabwa akato ntibikwiye n’ubwo imyitwarire yabo ibangamira abaturage. Bakwiye kutwegera tukabafasha aho gusubira mu buraya. Kuba bashonje byo birashoboka ariko si impamvu yo gukora ibyo babamo tuzabafasha nk’uko nabivuze kuko ni abaturage bacu nk’abandi bose n’izo nkunga zigenewe abaturage zibagereho nibaba bujuje ibisabwa.
Iri shyirahamwe ry’abavuye mu mwuga w’uburaya rikaba rigizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi ibitatu magana atandatu 3600, by’abakoreraga uburaya hose mu karere ka Rubavu, ubu koperative ikaba isigayemo abagera kuri 50 bonyine abandi babusubiyemo.Uyu mubare w’abasubiyemo, ukaba uteye inkeke cyane.
Mutesi Scovia




















