Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Irondo ntiririvangura n’ibisambo

Wednesday 19 February 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bajya bahohoterwa n’abanyerondo, aho kubacungira umutekano, ngo harimo ababakorera ibikorwa by’urugomo bakabura ayo bacira nayo bamira.

Uwamungu Janvier, atuye mu Mudugu wa Nyamigogo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, uyu avuga ko yahohotewe n’abanyerondo atashye ari nijoro, ndetse akanavuga ko bamurumye ubwo bamukorera uru rugomo.

Yagize ati: "Kuba wowe utashye n’ijoro wabitewe niki? (bamubaza). Ndavuga nti kuba ntashye nijoro nari nagiye kuri Brasserie, mvuye kuri Brasserie ntega imodoka igenda gake ariko nta kosa mfite. Ngo icara hasi, ndahicara, mpicaye narakubiswe, banyaka telefone, bantwarira urufunguzo, nubungubu narahebye. Nanze kuyirekura (telefone) barangije barafata baranduma)".

Uyu arereka umunyamakuru wa mamaurwagasabo aho umunyerondo yamurumye ku rutugu

Ibi Uwamungu avuga hari n’abandi baturage babishimangira, ndetse nabo ubwabo bakanatanga n’ingero. Mukurizehe Jacqueline ni umwe muri bo.

Nawe yagize ati: "Bakamurwanya hafi no kumuruma, rimwe na rimwe hariho n’umusore waruri gutaha ari ku mugoroba w’umunyonzi yenda kugera hafi no mu rugo, ubwo baramutangira, baramwicaza; bamwicaje bamubaza ibyangombwa, ibyangombwa arabyerekana, amaze kubyerekana bibangombwa ko barwanira tace yari afite, bamuruma ikiganza".

Maniriho Ezechiel, nawe atuye mu Murenge wa Rubavu, asanga harimo ihohoterwa rikorwa na bamwe mu banyerondo.

Yagize ati: "Cyane abanyerondo aho kugira ngo bacunge umutekano bahohotera abaturage, umuturage ugasanga (...) nkejo bundi umunyonzi yaratashye yenda kugera mu rugo, bahita bamufata kandi ageze ku muryango bamwaka ibyangombwa bye baramukubita, bahita banamujyana no kumufunga, ubwo tukareba tugasanga ari ihohotera".

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bwaka Karere ka Rubavu buvuga kuri kino kibazo, icyakora ishuro ebyiri twahamagaye kuri telephone, Mulindwa Prosper uyobora kano Karere kugira ngo agire icyo akitubwiraho ntabwo yabashije kutwitaba.

Ibibazo by’abaturage bahohoterwa n’abanyerondo byakunze kuvugwa muri kano Karere, hakibazwa rimwe na rimwe niba harebwa cyane ku myitwarire y’abagiye gushyirwa muri kano kazi, mu kwirinda ingaruka mbi zaturuka ku bagakora uko bidakwiye bitewe n’imyitwarire basanzwe bafite irari myiza.

Akarere ka Rubavu kajya kabamo n’abandi biyita Abuzukuru ba Shitani nabo basanzwe batorohera abaturage mu ijoro.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru