Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Nagera ku Karere bakapasanya - Munyaneza uvuga ko yambuwe miliyoni zisaga enye n’akarere ka Rubavu

Friday 12 September 2025
    Yasomwe na

Munyaneza Bosco, utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, agaragaza ko yakeneshejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, nyuma yaho bamwamburiye amafaranga hafi Frw 4 000 000, ku mirimo yo kubakira abatishoboye amazu mu mwaka 2021.

Avuga ko kandi kubera kwamburwa muri kino gikorwa byamugizeho ingaruka, nko kugurisha inzu ye yari igiye gutezwa cyamura kubera kubaka aya mazu 24.


Munyaneza Bosco, avuga ko yambuwe n’Akarere ka Rubavu

Yagize ati"Muri 2021, bampaye ikiraka cyo kubaka amazu y’abatishoboye, ndayubaka, tugirana amasezerano bigera muri 2022, ndayubaka, maze kuzisakara, no kuzikinga, bazishyiramo abaturage kuko nta hantu bari bafite ho kuba, barampagarika, bambwira ko ngomba guhagarara, bakambarira aho ibikorwa byanjye aho bigeze".

"Njya muri banki, mfatayo miliyoni eshatu, kugirango ndebe ko nazubaka, zigasakarwa".

Nkuko akomeza abivuga, ni kenshi uyu Munyeneza yagiye ageze kino kibazo mu nzego zitandukanye azitakambira ngo zimufashe kwishyurwa aya mafaranga akabakaba Frw 4 000 000.



Nko mu nama ebyiri Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura, aherutse gukoresha mu Karere ka Rubavu, uyu Munyaneza yazaga mu ba mbere ashaka kubaza iki kibazo, imbere ye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, akemera ko agiye kumufasha kugikemura, ariko uyu muturage agaragaza ko ntacyo byatanze kugeza ubu, kuko avuga ko akomeza gusiragizwa n’ubuyobozi muri kano karere.



Ati" Bigeze nyuma barampagarika, bampagaritse, ndishyuza bemera ko bagomba kunyishyura milyoni enye, ko ari ryo deni bafitiye, barabyandika barabisinyira, ndishyuza ndakomeza ndishyuza, nagera ku murenge najya kubishyuza ngo jya ku karere nta mafaranga dufite, nagera ku karere ngo jya ku murenge, nawe uri kumva imyaka ishize ni myinshi, ndi gusiragira".

"Umwaka urangira, ushira nta n’igihumbi bampaye, ndiguhora ndigusiragira, kandi abo bayobozi bayisinyeho, na Meya, yari yayisinyego n’ibaruwa ndayifite hano, bigeze nyuma barasiragiza nagera ku karere ngo genda runaka agufashe, bakapasanya ngo genda uriya mu kozi agufashe".

Arishyuza nawe akishyuzwa, nabo yakoresheje mu iyubakwa ryaya mazu nk’abafundi ndetse n’abayedi.

Nkurunziza Jean Pierre, nawe agaragaza ko yamukoresheje mu kubaka aya mazu, none yaramwambuye.

Yagize ati" Bari bamuhaye amazu 24, ngo ayubake y’abatishoboye, nanjye mubera umutekenisiye, uhagarariye abandi bafundi, ubwo rero bigeze aho hangaho ikibazo cyaje kuvuka, twarakoze ubwo akajya ahemba abakozi, ku dufaranga yarafite mu rugo, na yandi akajya kuri banki, akajya gudushyikirayo azi ngo leta izamwishyura, twabihombeyemo, nkanjye yanyambuye ibihumbi 300 000, nanubu ndacyabitegereje.

Nzarora Dancile, ni undi muturage uvuga ko yakoreshejwe nuyu Munyaneza, akaba ataramwishyuye, ndetse akaba ari umwe mubatujwe muri aya mazu yagenewe abatishoboye.

Yagize ati" Bosco yaje kubaka ano mazu y’abatishoboye, araza ku buryo nanjye mu bubakiwe narindimo, natwe akaduha akazi, mbese akaduha nka 500 yo kujya, ati nabo nibamuhemba, azaduhemba, tukemera tugakora, kuko natwe twari tuzi yuko turi kwikorera, ubwo Bosco bamwambura gutyo".

Haba we ubwe, uyu Munyaneza ndetse naba bamwishyuza yakoresheje bakomeza gutakambira inzego zirebwa niki kibazo kugikemura, ubundi bagahabwa aya mafaranga yabo.

Agaragaza kandi impapuro zitandukanye zigaragaza uyu mwenda ndetse n’uburyo agomba kuwishyurwamo, nk’ibaruwa yasinnyweho n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Ungirije, Nzabonimpa Déogratias mu mwaka 2023, ko agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze amazi 12, ariko ngo yarategereje araheba, imyaka isaga ine yishyuza kuva mu mwaka 2021.



Twashaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo muri kano Karere ka Rubavu, icyakora Umuyobozi wako Mulindwa Prosper, ubwo twamuhamagaraga kuri telefone ntabwo yabashije kutwitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twamoherere ngo agire icyo abuvugaho, ntabwo yabashije kudusubiza.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, hari abaturage bajya bagaragaraza ko basiragizwa mu kwishyurwa n’ubuyobozi muri kano karere ka Rubavu, mu mirimo yo kubaka kaba kabahaye ngo bakore, bityo bikabakompa mu nkokora mu nzira y’iterabere baba baganamo, ndetse no mu mibereho yabo muri rusange.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru