Bamwe mu baturage batuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubuzima bugenda bugaruka muri uyu mujyi, nyuma yaho hatewe ibisasu mu ntangiriro z’icyumweru gishize 15 bakahasiga ubuzima abandi barenga ijana bagakomereka, bigatuma ubuyobozi buhungisha abegereye umupaka ndetse n’ubuzima muri uyu mujyi bugahungabana.
Ibi bisasu byaturukaga mu mirwano yari ikomeye yahuzaga abarwana ku ruhande rwa FARDC, bahanganyemo n’umutwe wa M23, aho byavuzwe ko hari aho byageraga uruhande rwa FARDC rukohereza ibisasu mu Rwanda. Ni ibisasu byahitanye abaturage muri kano karere bagera kuri 15, nkuko byatangajwe na Leta y’u Rwanda.
Ntukabumwe Denyse, nyuma yo guhunguka aho yari yerekeje mu mujyi wa Kigali, twamusanze kuri uyu wa Gatanu ari gucuraza imbuto mu Murenge wa Rubavu, ndetse na Nizeyimana Félix, yigisha mu kigo cy’incuke muri uno murenge.
Ntukabumwe, yagize ati: "Ni gahoro gahoro, nyine turi gucuruza, ntabwo ari nk’ibisanzwe ariko ni gahoro gahoro; ubuzima bwagarutsemo gakeya. Guhomba bwo twasize ibintu turagenda, twarahombye, bikomeje ukunguku bimeze byagaruka".
Naho Nizeyimana, nawe yagize ati: "Ni iyi gahunda ihari, twakagombye uyu munsi kuba turimo kwiga ku wa Gatanu ariko ntabwo turi kwiga kubera ikibazo gihari cyuko abana bagiye batatana, twagatangiye kuwa Mbere ariko urabizi neza ku wa Mbere ni konji".
Bamwe mu baturage kandi bavuga ko nubwo ibintu bitarasubira mu buryo muri rusange nkuko byari bisanzwe ariko ko bigenda bijya mu buryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, we avuga ko ubu ibintu byasubiye mu buryo nkuko byari bisanzwe muri kano Karere, kandi ko abaturage ubu basubiye mu Buzima busanzwe.
Yagize ati: "Abaturage basubiye mu buzima busanzwe, abari baravuye mu ngo zabo bakajya gucumbika ahandi; hari abacumbutse ahandi mu ngo, mu miryango, hari abari bacumbikiwe na leta mu Kigo cya Kijote, basubiye i muhira amahoro. Ubu rero ubuzima bwasubiye nkuko bisanzwe, amashuri ari gukora, serivisi za leta n’izabikorera ziri gutangwa".
Icyakora nubwo abaturage basa nk’abagenda basubira mu buzima busanzwe muri kano karere haracyarimo ikibazo cy’ingorabahizi ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC, yaba uwa umuto wa Petite Barrière ndetse n’umunini wa Grande Barrière, aho bisa nkaho itagikoreshwa cyane nkuko byari bisanzwe nyuma yaho umujyi wa Goma ufashwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ikawirukanamo abazengerezaga abaturage na Leta.
Yanditswe na Eulade Mahirwe





















